Ba mudugudu 3,621 bari guhabwa terefone zigezweho zizabafasha mu kunoza akazi kabo.

5,861
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bwatangiye ibikorwa byo gukwirakwiza ‘smart phone’ 3621 ku bakuru b’imidugudu muri iyo Ntara, mu rwego rwo kuborohereza akazi (Photo:Igihe).

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangije ibi bikorwa ku mugaragaro, atanga telefone ku bayobozi b’imidugudu 97 bo mu Murenge wa Busasamana uri mu Karere ka Rubavu, mu gihe izindi na zo zizatangwa vuba.

Musafiri Ildephonse, mu izina ry’abahawe izi telefone, yavuze ko zizabafasha gutanga raporo irimo n’amafoto.

Ati “Hano tugira akazi kenshi kuko duturiye umupaka, hakaba hanagaragara ibyaha bitandukanye. Twajyaga dukora raporo mu magambo ariko kuba baduhaye izi telefoni tuzajya tunashyiraho amafoto na video kugira ngo byumvikane neza ku buryo bworoshye.”

Kwibuka30

Gen.Maj. Alexis Kagame wari uhagarariye Ingabo z’u Rwanda, yasabye abayobozi b’imidugudu kuzajya bazifashisha batanga amakuru, banerekana ibitagenda kugira ngo bikemurwe.

Ati “Izi telefoni zigezweho muhawe, zizabafashe gutanga amakuru neza, ariko mujye munerekana ibitagenda kugira ngo ababishinzwe babikurikirane.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko zatanzwe mu bihe bya Covid-19 zikaba zikwiye gutangira gukoreshwa muri ibi bihe.

Ati “Tuzibahaye kugira ngo muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, ngo bazifashishe mu guhanahana amakuru no kuvugana n’izindi nzego aho bakeneye bakunganirwa kuko bari basanganywe telefoni zisanzwe, bakohereza ubutumwa no guhamagara ariko izi bahawe bazajya bakoresha internet, bakore raporo yuzuye irimo amafoto ku buryo busobanutse.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kigomba kumara iminsi ibiri, imidugudu 3621 igomba kuba yamaze kuzihabwa mbere y’uko gahunda ya Guma mu Rugo itangira mu turere twayishyizwemo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.