Ikipe ya Rayon Sport isinyishije abandi bakinnyi batatu

6,640
Kwibuka30
Nyuma yo kubagwa, Mugisha Francois Master yagaraga - Inyarwanda.com
Ikipe ya Rayon Sport yasinyishije abandi bakinnyi batatu bazayifasha guhatanira igikombe cya saison itaha.

Amakuru atugera aremeza ko ikipe ya Rayon sport, ikipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda yaba imaze gusinyisha abandi bakinnyi bagera kuri batatu(3) mu rwego rwo kwitegura championnat y’umwaka utaha w’imikino.

Abo bakinnyi ni Mugisha Francois bakunze kwita Master, Master agarutse mu ikipe ya Rayon sport avuye muri Bugesera FC. Master yigeze gukinira ikipe ya Rayon sport, ndetse ayitsindira igitego kimwe, agitsinze ikipe ya APR FC ubwo bari mu marushanwa y’igikombe cy’agaciro, hari mu mwaka wa 2018.

Undi mukinnyi ikipe ya Rayon sport imaze kwibikaho kuri uyu wa gatanu, ni uwitwa BYUMVUHORE Tresor, uyu yari umukinnyi wa Gasogi Utd.

Heroes FC na Gasogi United ni zo zizamutse mu cyic - Inyarwanda.com
Kwibuka30

Usibye abo bombi, Rayon Sport yibitseho na Muvandimwe JMV wakiniraga ikipe ya Police FC.

Muvandimwe JMV yibasiwe n'abafana bamushinja kwi - Inyarwanda.com
Muvandimwe JMV azakinira ikipe ya Rayon sport saison itaha(Photo Inyarwanda)

Ibi bikozwe nyuma y’aho ku munsi w’ejo, Rayon sport yasinyishije umutoza MASUDI Djuma nyuma y’aho umu Kongomani wayitozaga yari amaze gusezera.

Ni umugambi muremure wo kwiyubaka ino kipe irimo nubwo bwose bitari kuvugwaho rumwe n’abakunzi benshi b’iyi kipe, bamwe baravuga ko Rayon sport iri kugura abakinnyi batari ku rwego rwayo ndetse ko basanga bizagorana ko ikipe ya Rayon sport yongera kugira igitinyiro mu ruhando rw’amakipe akomeye mu Rwanda.

Byitezwe ko bano nbakinnyi bazafasha ikipe kwegukana igikombe ndetse no gusohokera igihugu, ibintu ino kipe idaherutse muri ino myaka ya vuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.