Bakame yongeye atsinda Rayon Sport mu bujurire ayicisha ibindi bihumbi 800

10,400
Ndayishimiye Eric Alias Bakame yatsinze ikipe ya Rayon sport mu rukiko  rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera kumwirukana byishe itegeko – Ingenzinyayo

Ndayishimiye Eric Bakame yongeye atsinda ikipe ya Rayon Sport mu rubanza rw’ubujurire bituma ikipe yongera gucibwa akandi kayabo.

Ikipe ya Rayon Sports FC yongeye gutsindwa mu rukiko rw’ubujurire n’uwahoze ari umunyezamu wayo Ndayishimiye Jean Luc Bakamewahoze ayikinira, wayireze kumusezerera bidakurikije amategeko.

Iyi Kipe yasabwe kumwishyura Amafaranga 7,120,000 nk’uko byemejwe n’urukiko rwa Nyarugenge.

Hiyongereyeho Frw 500 000 nk’igihembo cy’Avoka ndetse na Frw 300.000 y’ikurikirana rubanza.

Muri Kamena 2018 ikipe ya Rayon Sports yahisemo guhagarika uwari umunyezamu wayo akaba na kapiteni, Ndayishimiye Eric Bakame imuziza amajwi yagiye hanze, yatumye ashinjwa kugamabanira ikipe.

Bakame akaba yarahise ajya kurega iyi kipe maze urukiko rw’umurimo I Kigali rwemeza ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 n’ibihumbi 120.

Rayon Sports yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge maze mu Ugushyingo 2019 rwemeza ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo ko Rayon Sports igomba kwishyura uyu mwana.

Bakame yaregeye ibihumbi 450 ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2,250,000 Frw, asaba ibihumbi 450 Frw yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi umunani yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3,600,000 Frw, ibihumbi 800 Frw y’umwunganizi mu mategeko n’andi ibihumbi 20 Frw yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 Frw.

(Src:Umuryango.rw)

Comments are closed.