Bamwe mu Banyamakuru bagaragaje urwango bafitiye EVODE UWIZEYIMANA

26,673

Abanyamakuru bamwe na bamwe bagiye bagaragaza urwango bari basanzwe bafitiye ministre Evode

Ku munsi w’ejo kuwa mbere imitwe y’ibinyamakuru byinshi bya hano mu Rwanda harimo n’iki ngiki indorerwamo.com byari bifite inkuru ivuga uburyo umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Bwana EVODE UWIZEYIMANA yahiritse akanatura hasi umukobwa w’umusekirite wa ISCO wamushakaga kumusaka nkuko bikorwa ku bandi, ubwa mbere iyo nkuru yashyizwe ku rukuta rwa twitter n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru “umuryango.com” Bwana JOSEPH HAKUZWUMUREMYI

Ubu nibwo butumwa bwashyizwe hanze na Bwana Joseph kuri Twitter ye.

Mu gihe gito akibushyira ku rukuta rwe rwa Twitter, abantu barenga 40 bahise bagira icyo babivugaho, ndetse no mu kinyamakuru “umuryango.com” inkuru yahise yandikwa, ibinyamakuru byinshi byifashishije inkuru yo muri icyo kinyamakuru nabyo bikora inkuru nkayo neza. Ku rukuta rwa Joseph, abantu benshi kandi bari mu ngeli zitandukanye bagiye bagira icyo babivugaho, muri abo harimo n’abanyamakuru. Umwe muri abo banyamakuru witwa. NUHU BIHIBINDI uzwi kuri BTN akaba yaranakoze kuri Voice of Africa, yagize ati:”si ubwa mbere abikora, kuko hari umushinwa yatimbaguye kuri Prime insurance, uwo mushinwa ngo yari agonze imodoka ye, yakijijwe n’umurinzi. Amakuru ya ministre Evode yakomeje kuvugwa cyane kuri uyu munsi, ahagana saa tanu z’amanywa, umunyamakuru Oswald MUTUYEYEZU ukorera Radio&TV10 ku rukuta rwe rwa twitter yashyizeho ubutumwa bugira buti:”…dutorere kwegura kwa minister Evode…” ubutumwa bukijyaho, abantu benshi bagize icyo babivugaho, muribo uwitwa MUTABARUKA Anglebert ukorera Radio na TV1 yahise agira ati:”…agomba kwegura vuba cyane kugira ngo atabangamira iperereza”

Ubu nibwo butumwa Angeli yashyizeho asubiza ubwari bwatanzwe na Oswald

Uretse abo na none, hari indi mitwe y’inkuru yagiye igaragara ku binyamakuru bitandukanye. Ikinyamakuru “bwiza.com” cyakoze inkuru igira iti:”Imyitwarirwe ya Evode imaze gusembura Abanyarwanda” kuri youtube naho, hari indi nkuru yakozwe na TV1Rwanda ifite umutwe ugira uti:”imyitwarire ya Evode ikomeje kuba ikibazo kuri rubanda”

Inkomoko y’urwango bamwe mu banyamakuru bafitiye Evode “Abanyamakuru ni abahirimbiri”

Mu misesengurire twagize, twasanze inkomoko y’uburyo bamwe mu banyamukuru bafitiye urwango Evode bituruka mu myaka itari iya vuba cyane ubwo Minister Evode yavuze ko abanyamakuru ari abahirimbiri, batabona icyo bishyura mu gihe baba bakoze inkuru iharabika umuntu maze bagatsindwa mu nkiko. Icyo ni kimwe mu byababaje abanyamakuru benshi ku buryo gakozwe icyo bita “hashtag” yiswe ngo “@ndumuhirimbiri# Minister Evode yagiye agaragaza imvugo nyinshi zikakaye mu mbwirwaruhame zitandukanye zagiye zuririrwaho n’itangazamakuru kugira rirebe ko ryamushyigura ariko bikanga.

Nubwo Evode yakomeje gusaba imbabazi uwo yakoreye ikosa, akamuhutaza, itangazamakuru ntiriteze kwibagirwa ko yariharabitse atitaye ku mumaro rifitiye rubanda.

Comments are closed.