MTN yakuyeho uburyo bwo gucuruza ama unités hifashishijwe amakarita

12,198
Kwibuka30

Mu rwego rwo gushimangira isuku mu gihugu, MTN igiye gukuraho uburyo bwo gucuruza ama karita y’amayinites

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bukuru bwa MTN Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Gashyantare 2020 rishyirwaho umukono n’umuyobozi mukuru wa MTN hano mu Rwanda Bwana MITWA KAEMBA.

Kwibuka30

Iryo tangazo rivuga ko guhera kuri uyu wa 15 Gasyantare 2020 uburyo busanzwe bukoresha bwo kugura ama unités hifashishijwe amakarita butazongera gukoreshwa, uburyo buzajya bukoreshwa ari ubwa ERS (Electronic Recharge Service) aribwo buzwi nka M2U n’ubundi buryo bwo gukoresha mobile money ukaba wakwigurira ama unités.

MTN Rwanda yashimangiye ko buno buryo buzafasha kunoza isuku mu gihugu nk’uko biri muri gahunda ya Leta. Bwana OLIVIER MUKESHA akimara kumva ibi yagize ati:”ahubwo se hari abari bagikoresha amakarita?! Sinari mbiherutse, ariko ni byiza kuko birimo no kurengera ibidukikije no kugabanya umwanda wa turiya dupapuro”

Bamwe mu bacuruzi ba M2U bishimiye uno mwanzuro kuko amafranga yose y’ama unites azajya abanyuraho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.