Bamwe mu bofisiye biga mu ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri mu Butaliyani
Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri mu gihugu cy’ u Butaliyani ruri muri gahunda y’amasomo bigira muri iri shuri mu gihe kingana n’umwaka.
Ni urugendoshuri ruzamara icyumweru, ku banyeshuri 34 baturutse mu bihugu umunani by’Afurika, rwatangiye ku wa mbere, tariki ya 16 Gicurasi, rugamije gufasha abanyeshuri guhuza amasomo yo mu ishuri n’ibikorerwa aho basura.
Iki kikaba ari icyiciro cya 10 kuva aya masomo atangiye, kigizwe n’abakora mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Namibia, Malawi, Tanzania, Sudani y’Epfo, Somalia, Zambia n’u Rwanda rwabakiriye rufitemo abanyeshuri bo mu nzego z’igihugu zirimo Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Ku wa mbere ari nawo munsi wabo wa mbere w’uruzinduko, basuye ibigo bitatu, aribyo; ikigo cy’abakomando ba Carabinieri cy’i Roma, ishami rya Carabinieri rishinzwe kurinda umurage ndangamuco, banasura kandi inzu ndangamurage y’amateka ya Carabinieri i Roma.
Carabinieri ni Jandarumori y’igihugu cy’u Butaliyani ikaba ifite inshingano zo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.
Ubwo basuraga ikigo cy’abakomando giherereye mu mujyi wa Roma gishinzwe gucunga umutekano w’uwo mujyi, aba ba Ofisiye bakuru bakiriwe n’umuyobozi w’icyo kigo, General Lorenzo Falferi washimye umubano mwiza n’ubufatanye birangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri.
Yagize ati:”Uru ruzinduko rwo mu rwego rw’amasomo rurashimangira imikoranire myiza hagati y’inzego z’ibihugu byombi. Ndashimira ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda kuba ryarahisemo u Butaliyani by’umwihariko umujyi wa Roma kuba ari ho bakorera urugendoshuri.”
Inzego zombi; Polisi y’u Rwanda na Carabinieri zasinye amasezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017 mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu birebana n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’indege, kurinda ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorerwa kuri za mudasobwa, gucunga umutekano wo mu muhanda, kurinda ibidukikije n’ibindi.
Mu kigo cy’abakomando ba Carabinieri cy’i Roma, abanyeshuri basobanuriwe amateka y’iri shami rya Carabinieri, imiterere n’imikorere yaryo mu gucunga umutekano w’umujyi wa Roma, banasobanurirwa kandi uko rikorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’u Butaliyani, Umutwe ushinzwe iperereza ku byaha bijyanye n’imari ndetse n’Ingabo z’igihugu.
Nyuma yo guhabwa ibisobanuro, basuye ibiro bishinzwe ibikorwa by’iri shami basobanurirwa uko bahora biteguye guhangana n’ibishobora kuba byateza umutekano mucye bitunguranye hamwe no gutanga ubufasha kubo byagiraho ingaruka banasura Mobile Brigade ifite inshingano zo gukora ubutabazi bwihuse, kurwanya ituritswa ry’ibisasu n’ibindi.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, unayoboye abanyeshuri muri uru ruzinduko, yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku bunararibonye bwa Carabinieri mu bijyanye no gucunga umutekano.
Yagize ati:“Uru rugendoshuri ni rumwe muri gahunda z’amasomo ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi bakora mu rwego rwo kugereranya no gusuzuma ibipimo mu gihugu cyatoranijwe. U Butaliyani bwatoranijwe nk’igihugu cy’icyitegererezo mu bijyanye no gucunga umutekano, no gucyemura ibibazo bivuka bihungabanya umutekano cyane cyane iterabwoba.”
Ku ishami rya Carabinieri rishinzwe kurinda umurage ndangamuco, abanyeshuri basobanuriwe amateka yaryo kuva ryashingwa mu 1969 rigahabwa inshingano zo kurinda umurage ndangamuco w’igihugu cy’u Butaliyani.
Mu nshingano zaryo harimo no kugarura ibihangano byibwe no gukora iperereza ku byaha bijyanye no gukora ubucuruzi bw’ibihangano hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Biteganyijwe ko aba ba Ofisiye bakuru mbere y’uko basoza uruzinduko ku itariki ya 21 Gicurasi, bazasura n’izindi nzego zitandukanye zo muri iki gihugu zirimo n’ikigo gishinzwe amahugurwa kikaba n’igicumbi cy’ubumenyi (CoESPU Vicenza) cyashinzwe na Carabinieri muri Werurwe 2005 nk’uko byari bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta y’u Butaliyani n’ibihugu bigize G-8.
Comments are closed.