Banamwana Camarade, Mico Justin na Hategekimana Bonheur barashinjwa ubwambuzi

7,871

Umutoza mukuru w’agateganyo wa Etoile de l’Est FC, Banamwana Camarade n’abakinnyi babiri ba Rayon Sports, barashinjwa kwambura Ngarukiye Abdoul uzwi nka Kung-Fu.

Ababa mu gice cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, kenshi bakunze kuvugwaho kutagira ubunyamugayo ariko byagera ku batoza no ku bakinnyi bikaba akarusho.

Amakuru Indererwamo yamenye, ni uko umutoza Banamwana Camarade yambuye Ngarukiye Abdoul (Kung-Fu) ibihumbi 50 Frw by’ibikoresho yamukopye amwizeza ko azamwishyura vuba.

Ngo uyu mutoza yahawe ibi bikoresho mbere y’itangira rya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’umwaka w’imikino ushize. Gusa ngo kuva icyo gihe ntabwo Camarade arongera kwitaba telefone igendenwa ya Kung-Fu ndetse nta n’ubutumwa bwe ajya asubiza.

Kuri Mico Justin ukinira Rayon Sports FC, uyu mukinnyi nawe ngo yakopwe inkweto z’ibihumbi 25 Frw ariko kuva ubwo yahise aboroka Kung-Fu kuri telefone igendanwa.

Kuri Hategekimana Bonheur, Kung-Fu yamuhaye ibikoresho bingana n’ibihumbi 85 Frw. Uyu munyezamu nawe ngo kuva ubwo ntarongera kwitaba telefone igendanwa ya Kung-Fu. Gusa andi makuru avuga ko uyu munyezamu ashobora kwishyura iri deni mu minsi ya vuba.

Indorerwamo yagerageje kuvugana n’aba bakinnyi ndetse n’umutoza Camarade, ariko telefone zabo zigendanwa ntibigeze bazitaba.

Uwatanze aya makuru, yavuze ko ibihumbi 160 Frw aba bakinnyi n’umutoza babereyemo Kung-Fu, byamugizeho ingaruka zo kurangura ibindi bikoresho bya Siporo, cyane ko ibyo acuruza bisanzwe ari bike.

Banamwana Camarade arashinjwa ubwambuzi bwibihumbi 50 Frw
Hategekimana Bonheur ari kwishyuzwa na Kung-Fu ibihumbi 85 Frw

Comments are closed.