Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zandikiye prezida wabo zimusaba kuzifasha gutaha iwabo.

7,539

Ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi zibarirwa muri magana atatu zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda yandikiwe perezida w’u Burundi isaba ko ibi bihugu byombi hamwe na UNHCR bibafasha gutahuka, bamwe mu bayanditse bavuga ko babona igihe kigeze ngo batahe, nubwo hari abababuza.

Mu mpunzi z’Abarundi zimaze igihe zitahurwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) nta ziva mu Rwanda zirimo.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi – zigera ku 72,000 – inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Emmanuel Bizimana umaze imyaka itanu mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, ari mu banditse iyo baruwa isaba ko bafashwa gutahuka “kuko bamenye ko nyuma y’amatora umutekano wifashe neza” iwabo.

Perezida mushya w’u Burundi Gen. Major Evariste Ndayishimiye mu ijambo rye amaze kurahira mu kwezi kwa gatandatu, yashishikarije impunzi gutahuka iwabo.

Gusa amwe mu mashyaka ya politiki n’impunzi zimwe, babwiye BBC ko ijambo rya Bwana Ndayishimiye n’uburyo ibintu byifashe mu gihugu, bidatanga icyizere n’ihumure ku mpunzi ngo zitahe.

Bwana Bizimana we agira ati: “Twarabajije uko ibintu byifashe, batubwira ko umutekano wifashe neza, nubwo utaba ari 100% ariko batubwira ko uko twasize ibintu ubu byahindutse.

“Twafashe ingingo yo kwandika ibaruwa kuko ibintu by’iwacu hari abatuvugira batanatubajije ngo ntidushaka guhunguka kuko ibyo twahunze bitarangiye”.

Bwana Bizimana avuga ko hari benshi bifuza guhunguka bari muri iyo nkambi ya Mahama – irimo impunzi zirenga gato 60,000 – ndetse ko hari ababikora baciye mu nzira zitemewe.

Agira ati: “Ndakumenyesha ko nk’ejo [ku cyumweru] hari abagerageje gutoroka inkambi ngo batahe ariko barabagarura kuko leta y’u Rwanda iravuga iti nimureke guca mu binywabi, twe rero twaranditse kugira ngo duce mu nzira zemewe n’amategeko.”

Eric Ntaganzwa nawe uba mu nkambi ya Mahama uri mu bashyize umukono kuri iyo baruwa yabwiye BBC ko igihe kigeze ngo ahunguke.

Ati: “Njyewe mu mutima wanjye numva ko mu gihugu hatekanye, ariko twifuza gutaha biciye muri HCR kuko twarahunze HCR na leta y’u Rwanda baratwakira, tukaba twanandikiye umukuru w’igihugu cyacu cy’amavukiro ngo babidufashemo”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.