Batitaye ku birego bya Congo, PSG yongereye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’

1,646
kwibuka31

Leta y’u Rwanda n’ikipe ikomeye y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain (PSG) bongereye igihe amasezerano yo kurwamamaza ya ‘Visit Rwanda’ ashishikariza abakerarugendo kurusura.

Aya masezerano mashya yo kugeza mu mwaka wa 2028 yatangajwe ku wa gatatu hagati y’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) n’ubuyobozi bw’ikipe ya PSG.

Mu itangazo, RDB yasubiyemo amagambo y’umuyobozi nshingwabikorwa wayo Jean-Guy Afrika avuga ko “aya masezerano yatanze umusanzu ukomeye mu kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’ingenzi ho kujya mu bukerarugendo n’ishoramari n’igicumbi cy’abanyempano, imikino no guhanga udushya mu muco”.

Abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda bari bashishikarije PSG gusesa ayo masezerano bavuga ko ari uburyo rukoresha mu kwigaragaza neza mu mahanga ruhishira ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse ko amafaranga agenda ku makipe akize nka PSG yakagiriye akamaro Abanyarwanda benshi bacyennye.

U Rwanda ruhakana ibyo birego. Ruvuga ko umusaruro uva muri aya masezerano ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kandi ko u Rwanda nk’igihugu rufite uburenganzira bwo guhitamo kugirana amasezerano n’uwo rushatse.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yandikiye amwe mu makipe akomeye y’i Burayi arimo na PSG iyasaba guhagarika kwamamaza u Rwanda.

Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya DRC, ibyo u Rwanda ruhakana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Thérèse Kayikwamba yari yabwiye PSG ko “ubuterankunga bwanyu bugira uruhare rutaziguye muri aya makuba”.

Umukuru wa RDB Jean-Guy Afrika yavuze ko kuvugurura aya masezerano kugeza mu 2028 “bitumye twubakira kuri ibyo byagezweho no kugirira akamaro kurushaho Abanyarwanda n’umuryango mugari wa PSG”.

Amagambo y’umuyobozi nshingabikorwa wa PSG Victoriano Melero yasubiwemo ku rubuga rwayo avuga ko aya masezerano arenze kugaragaza u Rwanda. Ati: “Ajyanye n’indangagaciro, amahirwe nyayo [y’iterambere] no kugira akamaro by’igihe kirekire.”

Yongeyeho ati: “Twese hamwe, turimo kwerekana ukuntu umupira w’amaguru ushobora kuba intangarugero, kongerera ubushobozi, no guhuza abantu ku isi.”

Comments are closed.