Batunguwe no kumva uwo bari bagiye gushyingura akomanga ku isanduku

7,726

Batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona uwo bari bari bagiye gushyingura akomanga ku isandugu mu gihe bari bamugeje ku irimbi ngo ashyingurwe

Abaturage na bamwe bo mu muryango w’umugore witwa Rosa Isabel Cespede Callaca w’imyaka 36 y’amavuko batekewe n’ubwoba bwinshi bagwa mu kantu ubwo bajyaga gushyingura uwo mugore maze mu gihe cyo kumanura isanduku mu mva bakumva uwitwaga nyakwigendera ari gukomanga abasaba kumukuramo.

Ni ikintu cyatunguye ndetse kinatera ubwoba abari bitabiriye umuhango wo gushyingura ku buryo hari bamwe bahise bakwira imiswaro bariruka kubea ubwoba.

Umwe mu Banyamuryango ba Rosa, avuga ko uwo mugore yari yazanywe mu bitaro byitwa Hopital Ferrenafe nyuma y’impanuka yari yagize, maze abaganga bemeza ko yashizemo umwuka, ndetse baha umurambo umuryango wa nyakwigendera.

Juan Segundo Cajo, umwe mu bashinzwe irimbi bari bagiye gushyinguramo uwo mugore yavuze ko ubwo bari muri uwo muhango wo gushyingura, nyakwigendera yahise akomanga, maze abavandimwe be bari bahetse isanduku bashyira hasi vuba na bwangu, mu gihe bagikuraho icyo hejuru, batunguwe no kurebana n’uwitwaga nyakwigendera.

Bwana JuanCajo yabwiye Daily star ati:”Nanjye ubwanjye natunguwe cyane, nabonaga yabize ibyuya byinshi nawe afite ubwoba, ni ubwa mbere nari mbonye ibyo bintu, nahise nihutira guhamagara police nkibona uwari wapfuye ari kurebana imbonankubone n’abari baje kumushyingura”

Daily star yakomeje ivuga ko umuryango wa Rosa wahise umusubiza kwa muganga kubera ko n’ubundi wabonaga agifite integenke, gusa ngo nyuma y’amasaha make madame ROSA yaje kongera gupfa nyabyo.

Polisi yo mu gihugu cya PEROU aho nyakwigendera yakomokaga yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu ibitaro byari byatanze impapuro zigaragaza ko umuntu yapfuye kandi yari akiri muzima.

Comments are closed.