Benshi mubayobozi bakomeje kwishimira intsinzi ya Biden ariko hari n’abanenze amatora

6,307
Ibyavuye mu matora byatumye benshi mubayobozi bakomeje kugira ibyo batangaza!

Kuva Joe Biden yatangazwa ko yatsindiye kuba Perezida w’Amerika – na Kamala Harris akaba Visi Perezida we, ubutumwa bw’abategetsi batandukanye ku isi bwakomeje kwisukiranya – bwinshi muri bwo bw’abishimiye intsinzi ye.

Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashimiye Joe Biden kuri iyo ntsinzi, yongeraho ati: “Mfite n’icyizere ko ugutorwa kwe kuzaba intangiriro yo gutsimbataza imigenderanire y’ubucuti hagati y’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Boris Johnson, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yavuze ko Amerika ari “inshuti yacu ikomeye cyane gusumba izindi kandi mfite amashyushyu yo gukorana bya hafi ku by’ibyihutirwa duhuriyeho, uhereye ku mihindagurikire y’ikirere, ubucuruzi n’umutekano”

Narendra Modi, Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, yavuze ko ari “intsinzi ihebuje”, ndetse ashimira cyane Kamala Harris, ukomoka mu Buhinde, ati: “Intsinzi yawe iciriye abandi inzira, kandi iteye ishema ryinshi cyane atari gusa kuri ba nyoko wanyu [bo mu Buhinde], ahubwo no ku Bahinde bose b’Abanyamerika”.

Angela Merkel, umukuru w’Ubudage, yagize ati: “Ubucuti bwacu n’abo hakurya [y’inyanja] ya Atlantique ni ingenzi cyane kugira ngo dushobore guhangana n’ibibazo bikomeye byo muri ibi bihe

Nicolás Maduro, Perezida wa Venezuela, yavuze ko igihugu cye “kizahora iteka cyiteguye ibiganiro n’ubwumvikane n’abaturage na leta y’Amerika”.

Justin Trudeau, Minisitiri w’intebe wa Canada, yifurije ishya n’ihirwe Joe Biden na Kamala Harris, yongeraho ati: “Ibihugu byacu byombi ni inshuti za hafi kandi by’abafatanya-bikorwa. Dufitanye umubano wihariye ku rwego mpuzamahanga.

Rwose mfite amashyushyu yo gukorana namwe mwembi no gukomereza kubakira aho”.

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel, yashimiye Joe Biden na Kamala Harris, ati: “Joe, dufitanye umubano mwiza hagati yanjye nawe umaze imyaka hafi 40, kandi nkuziho kuba inshuti nziza ya Israel. Mfite amashyushyu yo gukorana namwe mwembi mu kurushaho gutsimbataza umubano w’umwihariko hagati ya Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] na Israel”.

Bwana Netanyahu yaboneyeho no gushimira Donald Trump ku byo yagezeho mu mubano na Israel, birimo no kwemera Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel no kuhimurira ambasade y’Amerika – ibyamaganwe na Palestine.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yagize ati: “Abanyamerika bahisemo Perezida wabo… Dufite byinshi byo gukora ngo tuve mu bibazo biriho muri iki gihe. Mureke dukorane!”

Nta bishimwa na bose abandi baranenga aya matora

Ariko Ayatollah Ali Khamenei, umutegetsi w’ikirenga wa Iran, yavuze ko aya matora yo muri Amerika yari “ikinamico”, yongeraho ati: “Uru ni urugero rw’igice kibi cya demokarasi ishyira imbere ubwisanzure yo muri Amerika. Hatitawe ku byavuye mu matora, ikintu kimwe cyigaragaje neza neza, kuba nta shiti imitegekere ya politike, ubwisanzure n’indangagaciro by’Amerika biri mu marembera”.

Alexander Lukashenko, Perezida wa Belarus watowe mu matora yo mu kwezi kwa munani yabonywe ahanini nk’ayabayemo uburiganya bigateza imidugararo mu gihugu, yamaganye ibyavuye mu matora ya perezida muri Amerika avuga ko ari “ikinamico ya demokarasi”.

Naho Andres Manuel Lopez Obrador, Perezida wa Mexique (Mexico), yavuze ko “hakiri kare gushimira Biden”, avuga ko agitegereje ko “ibibazo byose by’amategeko” bicyemuka, akomoza ku birego byatanzwe n’uruhande rwa Donald Trump ruvuga ko hari ibitaragenze neza mu kubarura amajwi, ruvuga ko habayemo uburiganya.

Trump nta gihamya yatanze yabyo. Bwana Obrador yabwiye abanyamakuru ati: Ntidushaka kubihubukira. Ntabwo dushaka kubyoroshya kandi turashaka kubaha amahitamo y’abantu n’uburenganzira [bwabo]”.

Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yavuze ko ashaka kugarura umwimerere w’iki gihugu, asezeranya “kudacamo ibice ahubwo kunga ubumwe” bw’igihugu.

Yabwiye imbaga mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ati: “Iki ni igihe cyo gukira [ibikomere] muri Amerika”.

Bwana Biden yatsinze Perezida Donald Trump wari usanzwe ari ku butegetsi, nyuma yo gutegereza kudasanzwe kw’ibarura ry’amajwi y’amatora yabaye ku wa kabiri.

Kugeza ubu Bwana Trump ntabwo aratangaza ko yemeye ko yatsinzwe. Ndetse ntarongera kugira icyo avuga ku mugaragaro kuva byatangazwa ko yatsinzwe ubwo yari arimo akina umukino wa golf.

Ibyavuye muri aya matora bitumye Bwana Trump aba perezida wa mbere w’Amerika utegetse manda imwe kuva mu myaka ya 1990.

Mu ijambo rye ryo ku wa gatandatu nijoro, Bwana Biden yagize ati:

Nsezeranyije kuba perezida udashaka gucamo ibice, ahubwo wunga ubumwe; utabona ngo izi leta ni iz’abarepubulikani ziriya ni abademokarate, ubona gusa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]”.

“Nashatse uyu mwanya [wa perezida] kugira ngo ngarure umwimerere w’Amerika, kugira ngo nongere kubaka uruti rw’umugongo rw’iki gihugu, abantu b’amikoro yo hagati na hagati ndetse no kongera gutuma Amerika yubahwa ku isi, no kunga ubumwe bwacu hano iwacu”.

bb.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.