Bidasubirwaho Amerika yamaze guhagarika inkunga yahaga OMS/WHO
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kwemeza ko zahagaritse inkunga zageneraga ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS/WHO mu gihe kiri hagati y’iminsi 60 n’iminsi 90
Nyuma yo guterana amagambo hagati ya prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS/WHO Umunya Ethiopia Dr Tedros Adhanom aho Nyakubahwa Donald Trump Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjaga umuyobozi wa OMS kuba inkunga yuwo muryango yaribanze cyane mu gihugu cy’Ubushinwa muri bino bihe byo kurwanya Covid-19 kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizo zigenera inkunga nyinshi uwo muryango.
Mu ijambo Prezida Trump yavuze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, yongeye avuga ko Dr TEDROS yitwaye nabi mu gukumira ko kurinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa covid-19 kuko atigeze ashyira igihugu cy’Ubushinwa mu kato mu gihe yari azi ko icyo cyorezo gikwirakwira mu buryo bwihuse. Prezida Trump yavuze ko Leta ye igiye kuba ihagaritse iyo nkunga ingana na 15% y’ingengo y’imali y’uwo muryango mu gihe kiri hagati y’iminsi 60 n’iminsi 90.
Trump ntabwo yumva impamvu OMS yaganishije ubufasha bwayo bmu gihugu cy’Ubushinwa yitibagiza Amerika mu gihe Leta ye itanga miliyoni ziri hagati ya 300 na 400 Ubushinwa bugatanga gusa miliyoni 40. Nubwo bimeze bityo, benshi abayobozi bakomeye muri iyi si bakomeje kuvuga ko kino kibazo prezida Trump yakigize icya politiki cyane. Dr Tedros we yakomeje avuga ko ata cyaha yishinja ku mikorere y’ishami ayoboye, kubwe yumva yarakoze neza uko ashoboye kose mu kurengera ubuzima bwa muntu, yakomeje avuga ko ahubwo ibihugu by’ibihangange bishaka kwifashisha OMS mu gukandamiza umunyafrika kandi we akaba atabyemera.
Uko bamwe mu bayobozi babona icyo kibazo.
Madame NANCY PELOSSI Umuyobozi w’inteko ishingamategeko muri icyo gihugu cya Amerika, yavuze ko Trump atari akwiye gufata uwo mwanzuro cyane ko ariwe warangaranye abaturage, yakomeje avuga ko inshuro nyinshi yagiriwe inama z’uburyo yarinda igihugu ariko akabyanga akavuga ko kitazagera mu gihugu.
Antonio GUTERES nawe yavuze ko kino kitari igihe cyo guhagarika inkunga no gushakisha amakosa ku bitarakozwe neza, ahubwo kubwe ikigomba kwitabwaho ari gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya kino cyorezo cya covid-19 kimaze gushegesha isi yose.
Umuherwe BILL GATE nawe yanenze cyane umwanzuro wa Trump, yavuze ko uwo mwanzuro ugiye gutuma uno muryango ubura uburyo n’ubushobozi bwo guhangana na covid-19, kubwe icyo gikorwa kizaha umwanya kino cyorezo wo gukwirakwira vuba kandi cyane.
Abenshi mu bayobozi b’ibihugu bya AFRIKA bakomeje kuvuga ko bashyigikiye Dr TEDROS n’umuryango ayoboye.
Comments are closed.