Bidasubirwaho Israel MBONYI azataramira i Burundi mu mpera z’uno mwaka wa 2022

4,452

Nyuma y’aho ibitaramo bye biburijwemo inshuro umwaka ushize, kuri ubu bimaze kwemezwa ko Israel Mbonyi azataramana n’Abarundi mu mpera z’uno mwaka wa 2022.

Bwana Mbonyicyambu Eric wamamaye cyane ku izina rya Israel Mbonyi mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana amaze kwemeza ko azataramira mu gihugu cy’Uburundi mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 n’ubwo bwose gahunda yuzuye itari yatangazwa.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Bwana Mbonyi yagize ati:”Burundi muraho neza, ni Israel Mbonyi …mbafitiye amakuru meza cyane, ndashaka kubamenyesha ko nzataramana namwe mu bitaramo bisoza umwaka wa 2022…”

Uyu musore yakomeje avuga ko azataramira i Burundi ku mataliki ya 30 Ukuboza 2022 ndetse n’italiki ya 1 Mutarama 2023, yavuze ko indi myiteguro yose ijyanye n’ibyo bitaramo biri bushyirwe hanze vuba aha n’ikipe ishinzwe kumutegurira ibitaramo, iyo kipe akaba ariyo izamenyesha aho bizabera ndetse n’ubushobozi bisaba kugira ngo witabire icyo gitaramo.

Twibutse ko mwaka wa 2021 ibtaramo bye mu gihugu cy’u Burundi byari byahagaritswe na minisiteri y’umutekano.

Uyu musore Mbonyi umaze kwandikisha izina rye ikaramu y’icyuma mu mitima ya benshi mu Rwanda ndetse no mu karere, ku munsi w’ejo na none yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ndakubabariye”

Comments are closed.