Bidasubirwaho JAVIER MARTINEZ niwe Mutoza mukuru wa Rayon Sport, Hakuweho Urujijo

14,788
Kwibuka30

Nyuma y’amakuru yari yazindukiye mu bitangazamakuru avuga ko Rayon Sport yasinyishije umuBiligi nk’umutoza Mukuru, ubuyobozi bwa Rayon rubeshyuje ayo makuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda harimo n’indorerwamo.com, byazindutse bitangaza ko ikipe ya Rayon Sport yasinyishije umuzungu w’Umubiligi nk’umutoza mukuru, ariko ku manywa y’uyu munsi taliki ya 21/09, ubuyobozi bwa Rayon Sport bukuyeho urujijo ndetse runabeshyuza ayo makuru. Mu ijwi ry’umuvugizi wayo Bwana J.Paul, yavuze ko ahubwo umutoza wa Rayon Sport ari umunya Mexico witwa JANVIER MARTINEZ w’imyaka 47 y’amavuko.

Umutoza mushya wahaye amasezerano y’umwaka umwe yibukijwe ko ikipe ya Rayon Sport ari ikipe iryoherwa n’intsinzi, bityo akazabafasha kuyigeraho, ndetse akabahesha igikombe cya Championnat, akaba yasabwe no kubageza mu matsinda yo mu mikino Nyafrika.

Kwibuka30

Bwana Jean Paul yabajijwe amaherezo y’umutoza Baptiste wari umutoza wungurije muri iyo kipe, maze asubiza ko Baptiste n’ubundi akiri umukozi wa Rayon Sport ariko akaba ari Directeur Technique w’ikipe, yagize ati:”Baptiste turacyamufite, ni Directeur Technique, niwe Boss w’abatoza kuko n’ubundi niwe ubashinzwe, ashinzwe imigendekere myiza y’ibyiciro byose by’amakipe yacu”

Baptiste kuri ubu yari mu gikorwa cy’ijonjora ry’abana bazajya mu kademi ka rayon Sport mu Nzove.

Bwana Sadate MUNYAKAZI prezida wa Rayon Sport niwe wasinyanye amasezerano na JAVIER MARTINEZ.

Javier Martinez yatoje amakipe menshi ariko ikipe yari aherutsemo ni ikipe ya Vipers Sport Club yo mu gihugu cya Uganda. Ubuyobozi bwa Rayon sport bwijeje abafana bayo ko uno mutoza azabafasha bigendewe ku mwirondoro we ushobora gusanga kuri google nawe ukirebera wanditsemo ariya mazina ye.

 

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.