Bidasubirwaho kelly clarkson yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we byemewe n’amategeko

4,540
Kwibuka30
Kelly Clarkson - Behind These Hazel Eyes (Official Music Video) - YouTube

Kelly Clarkson arangije gukemura ikibazo cyo gutandukana nuwahoze ari umugabo Brandon Blackstock kuburyo bwemewe nyuma y’igihe batabana.

Kelly Clarkson na Brandon Blackstock barangije gutana nyuma yintambara ikaze. Mugihe uwahoze ari umuhanzi ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika  yatsindiye umugabane munini cyane ku byo bari batunze, umucamanza wurukiko rwisumbuye rwa LA Scott Gordon yasinye kumasezerano aha Brandon amafaranga menshi, kugira ngo batandukane.

Kelly Clarkson n’uwahoze ari umugabo we Brandon blackstock
Kwibuka30

Kelly w’imyaka 39, yahawe uburenganzira bwo kurera abana bombi, River Rose w’imyaka irindwi na Remington w’imyaka itanu. Brandon, uwari umugabo we w’imyaka 45, azajya abona kuri aba bato weekend imwe mukwezi mugihe gikwiye.

Brandon yahawe uruhushya rwo kuhaguma kugeza ku ya 1 Kamena, igihe cyose yishyura amadorari 12.5k buri kwezi mu bukode. Biravugwa ko gutura bigomba gusubirwamo niba Brandon avuye muri Montana, aho basanzwe batuye. Uyu muhanzi yamenyekanye cyane muri iyi ndirimbo iri hasi aha yasohoye muri 2010

Comments are closed.