Uburusiya bwatanze akandi gahenge ku baturage bahunga intambara mu mijyi ya Ukraine

5,883

Uburusiya bwongeye guhagarika ibitero kugira ngo abasivile bari mu mijyi iri kugabwaho ibitero babashe guhuga nk’uko ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya byabitangaje.

Ejo leta ya Ukraine yatangaje ko yashoboye guhungisha abagera ku bihumbi bitanu, muri Sumy, igikorwa cya mbere cyo guhungisha umubare munini w’abantu.

Gusa Ukraine yavuze ko ikindi gikorwa nk’icyo cyo guhungisha abaturage mu mujyi wa Chernihiv kitakunze, kubera ko Uburusiya bwakomeje kurasa inzira yo gusohokeramo.

Comments are closed.