Nyanza : 97 basabye imbabazi abo biciye muri jenoside

7,521
Nyanza : Kiliziya Gatolika irasaba abakoze Jenoside basabye abo biciye ababo imbabazi, kuba abakristu bazima

Abagore n’abagabo bo muri Paruwasi ya Nyanza Centrale ya Nyamure na Mubuga. Bari bamaze umwaka bahabwa inyigisho z’isanamitima hagamijwe komorana ibikomere no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Abahawe imbabazi n’abo biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banakomorewe amasakaramentu batanze ubuhamya ndetse biyemeza gukora ibishimwa n’Imana n’abantu kandi bafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Akerere ka Nyanza Ntazinda Erasme akavuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa kuva muri 2015, aho abaturage bibonaga mu ndorerwamo y’amoko hari ibigikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.

“Icyo nabonye bimaze cyane nuko habaho ko abantu bongera bakunga ubumwe nkuko insanganyamatsiko twahaye iki gikorwa yitwa” Ubumwe bwacu isano muzi ” kugirango abantu bagaruke kuri iyo nsanganyamatsiko ni ubumwe bwacu twebwe nk’abanyarwanda gusa urugendo ruracyari rurerure, aho rero ndagirango nsabe ko abantu bose bacyumva baboshye, amatorero yose dufite izo nyigisho mu madini, imiryango itari iya leta…….biroroshye ko babegera bakabafasha kugirango babohoke.”

Muri Kiliziya Gatolika Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba avuga ko, aba basabye imbazi bakakirwa muri Kiliziya Gatolika bakwiye guhinduka nyakuri.

“Barigishijwe banyuze rero munzira yo gusabwa kwivugurura kugirango bumve ubu Kristu bwabo, bumve ko hari ibintu bidashobora kujyana n’ubu Kristu, nabahaye n’urugero rw’Abakristu bajyaga kwica mugahura yambaye ishapure, nagiraga ngo ndarikire abantu rwose kwemera guhinduka imitima, bakaza bakigana n’abandi kugirango bagire amahoro y’umutima, bagire n’urukundo mubandi.”

Aba bakiriwe muri Kiliziya Gatolika, ubu bemerewe gukora imihango yose yo mu idini irimo n’o guhwabwa amasakaramentu.

Muri aba bafashijwe na Kiliziya Gatolika mu rugendo rw’isanamitima ifatanyije n’indi miryango ikora ku bumwe n’ubwiyunge, harimo kandi n’Abadivintiste b’umunsi wa karindwi, abakristu ba ADEPR no mu idini rya Islamu.

(Src:Isangostar)

Comments are closed.