Bidasubirwaho, KIDUMU yakuwe Ku Rutonde rw’Abazaririmba muri KIGALI JAZZ JUNCTION

14,536

Nubwo yari yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, ubu bidasubirwaho, Bwana Kidumu amaze gukurwa kuri urwo rutonde.

Umuhanzi w’Umurundi wandikishije ikaramu y’icyuma izina rye mu Karere witwa NIMBONA JEAN PIERRE uzwi cyane ku kazina ka KIDUMU bimaze kumenyekana ko atazitabira igitaramo cyo ku uyu wa 27 Kamena 2019, igitaramo kizwi nka KIGALI JAZZ JUNCTION kizabera muri Champ Kigali. Kidumu yatangarije BBC ko kugeza ubu ataramenya impamvu yakuwe kuri urwo rutonde, gusa akemeza nawe ko yabibonye mu rwandiko yandikiwe, yabaza bakamubwira ko ari umujyi wa Kigali wabujije abateguye icyo gitaramo gutumira Kidumu.

Kidumu umaze imyaka igera kuri 20 anyeganyeza imitima y’abakunzi ba muzika muri kano karere kubera ubuhanga aririmbana, yabajijwe niba zaba ari impamvu za politiki, arabihakana. Yagize ati:”ibyo ntacyo mbiziho, nta politiki nkina, sintuye mu Rwanda cyangwa I Burundi, jye ntuye muri Kenya, mu Rwanda ni nko mu Rugo, iyo ngiyeyo sinsabwa visa…”

NIMBONA JEAN PIERRE uzwi ku izina rya Kidumu wigaruriye imitima ya benshi mu Karere.

Umunyamakuru wa BBC yagerageje kubaza abateguye ibyo bitaramo impamvu KIDUMU yakuwe ku rutonde ku munota wa nyuma, bavuga ko ari Umujyi wa Kigali wabyanze kandi ko bakirimo barasaba ko KIDUMU yataramira Abanyarwanda muri icyo gitaramo.

Kidumu nawe yahise anyura ku rukuta rwe rwa facebook asaba abakunzi be kwihangana, agira ati ku mpamvu nawe ubwe ataramenya, yasanze yakuwe ku rutonde rw’abazaririmba muri kuno kwezi n’inzego zibishinzwe, wenda muzambona mu bindi bitaramo. Yakomeje kuba yari yatekerejweho mbere.

Comments are closed.