Undi mugabo Yiyahuye Avuye ku Igorofa rya Munani ahita ashiramo umwuka

30,885
Kwibuka30

Umugabo wari urwaye utatangarijwe amazina wo mu gihugu cya Uganda yitabye Imana nyuma yubwo yijugunye hasi avuye ku igorofa rya munani.

Kwibuka30

Amakuru dukesha ikinyamakuri the monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda aravuga ko uno mugabo wari ukuze ariko atari cyane, yari yaje gufata imiti kwa muganga ari mu kagare k’abantu badafite intege aherekejwe n’umuhungu we nyuma akaza kwiyahura.

Umuvugizi wa ministeti y’ubuzima muri icyo gihugu cya Uganda,  yavuze ko uno mugabo yari arwaye indwara nyinshi zidakira nka Diabete, impyiko,…akaba yari aje gufata imiti nk’ibisanzwe, yahise atuma umuhungu icyayi, maze agisohoka umusaza ahita yijugunya hasi avuye ku igorofa rya munani maze ahita ashiramo umwuka ako kanya.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa umukobwa wo mu mujyi wa Kigali agerageje kwiyahura avuye ku igorofa rya kane ariko ntiyahita ashiramo umwuka ako akanya, ariko akaza kwitaba Imana nyuma yaho agejejwe kwa muganga ngo bamufashe kugarukana ubuzima. Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS riherutse gutangaza ko umubare w’abiyahura ku isi uruta kure cyane abapfira mu ntambara zitandukanye zibera muri ino si.

Leave A Reply

Your email address will not be published.