Bidasubirwaho, Muhadjiri ni umukinnyi wa A S Kigali

10,408
Muhadjiri Hakizimana yamaze gusinyira AS Kigali

Amakuru amenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kanama, ni uko Muhadjiri Hakizimana asinyiye amasezerano ikipe ya AS Kigali nyuma yuko Rayon Sports itazakina imikino ya CAF Confederation Cup, AS Kigali ikaba ariyo izahagararira u Rwanda.

Mu mafoto yafatiwe i Nyamirambo ahabereye igikorwa cyo gusinyisha uyu rutahizamu w’imyaka 26 y’amavuko, agaragara afashe umwambaro wa AS Kigali arikumwe n’abayobozi bayo.

Muhadjiri mu mwambaro wa A S Kigali

Hakizimana Muhadjiri yavuye mu Rwanda mu mpeshyi ya 2019 yerekeza mu ikipe ya Emirates Football yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka itatu.

Yifuzwaga ni ikipe ya Rayon sports ariko birangiye asinyiye ikipe ya AS Kigali.

Comments are closed.