Bihinduye isura Facebook nayo yihimuye ku gihugu cy’Uburusiya bwayifatiye imyanzuro ikakaye!!

4,758
Kwibuka30

kigo cya Meta cyatangaje ko cyafatiwe ibihano n’u Burusiya, ku buryo imbuga nkoranyambaga zacyo nka Facebook, WhatsApp, Messanger na Instagram zishobora kugirwaho ingaruka n’icyo cyemezo.

Amakimbirane yatangiye ubwo Leta y’u Burusiya yasabaga Meta kureka kugenzura ubutumwa bushyirwa kuri Facebook na bimwe mu bigo by’itangazamakuru byo mu Burusiya. Ibigo byagarutsweho cyane birimo RIA, Zvezda, Lenta.Ru na Gazeta.

Facebook yakoreshaga uburyo bwo kugenzura amakuru buzwi nka ‘Fact-checking’ ndetse no kuburira abantu ku butumwa bwatangajwe n’ibyo bigo, ibizwi nka ‘labelling’, byose ntibishimishe Leta y’u Burusiya.

Ibi byatumye u Burusiya busaba Facebook kureka ibyo bikorwa, butangaza ko ‘ibyakozwe na Facebook ari ukubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’u Burusiya’.

Ku rundi ruhande, ibyifuzo by’u Burusiya byamaganywe na Facebook, nk’uko byatangajwe na Nick Clegg, Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa mpuzamahanga muri Meta, bituma u Burusiya bushyiraho ingamba zizatuma gukoresha Facebook birushaho kugorana mu Burusiya.

Mu kwihimura, Facebook yatangaje ko ibigo byafatiwe ibihano bigiye gukurirwaho uburyo bwo kwamamaza no guhemberwa kuri Facebook. Ibi bibaye nyuma y’uko umubare w’abishimira ibinyuzwa ku bigo by’itangazamakuru byafunzwe wiyongereyeho 20%, cyane cyane nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Senateri Mark Warner wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari aherutse gutangaza ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, YouTube n’izindi zitandukanye, zikwiriye gushyiraho uburyo bwo gukumira amakuru y’ibinyoma atangazwa n’abantu batandukanye.

U Burusiya busanzwe bufite imbuga nkoranyambaga zabwo zikora nka Facebook, zirimo VK na Odnoklassniki ariko Facebook na Instagram biracyari mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe muri icyo gihugu.

Kwibuka30

Hagati aho Facebook yatangaje ko yashyizeho itsinda ryihariye rigamije gukurikirana amakuru y’ibiri kubera muri Ukraine, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’ibihuha.

src:igihe

Comments are closed.