Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara

7,219
Kwibuka30

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakar mu gihugu cya Sudani y’Epfo bafashije abanyeshuri bagizweho ingaruka nt’intambara babaha ibikoresho by’ishuli n’iby’isuku.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare kibera mu nkambi ibamo abo abanyeshuri aho bacungiwe umutekano n’abapolisi b’u Rwanda.

Ubwo bufasha bwahawe abanyeshuri bugizwe n’amakaye agera ku 2,880 n’amakaramu ndetse amasume 1,150 yahawe abatishiboye 1,400.

Muri iki gikorwa kandi habaye umuhango wo gushyikiriza uturima tw’igikoni abagore bari muri iyi nkambi ,utu turima natwo twubatswe n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’ibibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.

Aba bagore bigishijwe uko bazajya biyubakira uturima tw’igikoni kugira ngo bajye bahinga imboga baboneze imirire.

Abapolisikazi kandi bigishije abana b’abakobwa ibijyanye n’isuku y’umwana w’umukobwa, kwirinda inda z’imburagihe no gushyingirwa bakiri abana ,banahuguriwe ku kamaro ko kwiga.

Kwibuka30



Umuyobozi w’ishami ry’abapolisi 240 bari mu butumwa muri iyi Ntara ya Upper Nile i Malakar ,Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba aganiriza aba banyeshuri n’ababyeyi babo yabakanguriye kunga ubumwe bagafashanya.

Yagarutse ku ndwara zituruka ku biyobyabwenge kimwe mu bintu bigiraho ingaruka ku rubyiruko muri Malakar na Sudani y’Epfo muri rusange.

CSP Kalimba yagize ari” Tutitaye ku bibazo mugenda muhura nabyo mugomba kugira icyizere kandi binyuze mu kwiga. Ababyeyi mugomba gufasha kandi mugashyigikira abana banyu bakajya kwiga, mukarinda abana b’abakobwa gushyingirwa ku gahato kuko ni uguhohotera ikiremwa muntu. Mubategurire ahazaza habo heza.”

CSP Kalimba yabashimiye uburyo  babafasha mu mirimo yo kubungabunga amahoro bashinzwe.

Yavuze ko ubwo bufasha ari ikimenyetso cy’abanyarwanda mu gushishikariza abana kujya mu ishuri no kugira isuku cyane cyane abakobwa ndetse no gukoresha neza ubutaka mu kwihaza mu biribwa.

Comments are closed.