Abaturage Bishimiye kwifatanya mu muganda nyuma y’imyaka ibiri usubitswe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

11,127

Abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bishimiye kongera kwifatanya mu gikorwa cy’umuganda, wari umaze imyaka ibarirwa muri ibiri warahagaze kubera Covid-19.

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, abaturage bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, wo gutunganya imihanda inyuranye, yiganjemo iy’ibitaka, kurwanya isuri mu mirima batunganya amaterasi n’ibindi, mu Mirenge itandukanye igize aka Karere.

Abaganiriye n’itangazamakuru Mirenge ya Rusasa n’Umurenge wa Busengo, barimo uwitwa Nyiranizeyimana Olive, bavuze ko igihe cyari gishize batifatanya mu muganda, bari barahombye byinshi.

Yagize ati: “Imihanda yacu hamwe na hamwe yari yarazitse, yuzuyemo ibinogo, kubera imvura yagwaga igatera amasuri, akayangiza, tudafite uburyo bwo kuyakumira. Ahandi nko mu misozi miremire hari aho ubutaka bwatembanwaga n’amazi, imyaka yacu ikangirika kubera ko tutaherukaga guhurira hamwe nk’abaturage ngo dukore umuganda. Ubu turishimye kuba twongeye gukora igikorwa nk’iki kidufatiye runini. Ibyari byarangiritse byose tugiye kubisana twifashishije umuganda, ubuzima bukomeze dutekanye”.

Abaturage banishimira ko impanuro z’abayobozi zitangwa nyuma y’umuganda, batangiye kongera kuzumva, aho bazitezeho inyungu nyinshi.

Hakizimana Théogène, yagize ati: “Inama dukorana n’abayobozi nyuma y’umuganda, icyorezo Covid-19 cyari cyarazigize amateka. Twariho mu bwigunge butewe no kudahura n’abayobozi bacu turi benshi nk’uku mubibona. Turishimye rwose kuba Leta yacu y’Ubumwe, yongeye kudukomorera umuganda ugakorwa, aho tuzajya tunaboneraho kuganira n’abayobozi bacu bakatugira inama z’uburyo tugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, natwe tukabagaragariza ingorane dufite. Iterambere ryacu rigiye kurushaho gukataza”.

Kuva icyorezo Covid-19 cyagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ibikorwa bitandukanye harimo n’umuganda, byari byabaye bisubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo. Uko izo ngamba zagiye zishyirwa mu bikorwa, byafashije kugabanya ubukana bwacyo, umubare w’abandura n’abahitanwa n’icyo cyorezo ugenda ugabanuka, ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bigenda byongera gusubukurwa harimo n’umuganda wongeye guhuza abaturage.

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko mu gikorwa nk’iki kinabahuza ari benshi, badateze na rimwe gutezuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19. Bikaba binagaragarira mu buryo abawitabiriye kuri uyu munsi, aho bagaragara hose barimo kuwukora bambaye udupfukamunwa, kandi bahanye intera.

Comments are closed.