Bimaze kumenyekana aho Niyomugabo Leandre wari uzwi kuri TV10 yerekeje nyuma gusezera

10,984

Umunyamakuru NIYOMUGABO Leandre wari uzwi cyane mu myidagaduro kuri TV10 yamaze kuhasezera yerekeza kuri chaine ya Yago TV ikorera kuri Youtube.

Umunyamakuru uzwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda Bwana NIYOMUGABO Leandre yaraye asezeye ku gitangazamakuru RadioTV10 aho uno musore wakoraga ikiganiro cya 10tonight na Linkup kuri TV10, ibi uyu musore yaraye abinyujije ku rkuta rwe rwa twitter, ashimira abantu bose bamukundaga bagashimishwa n’ibiganiro bye.

Nyuma y’uko asezeye, kuri ubu hamenyekanye aho yerekeje, bimaze kumenyekana ko ubu uyu musore ari kuri chaine ya Youtube ikorera kuri murandasi izwi nka YAGO TV Show.

Mu kiganiro gito kinyuze kuri chaine ya YAGO TV, uyu musore wiyemerera ko ari umunyamakuru wabigize umwuga, yavuze ko mu gihe Nyarwaya uzwi nka YAGO amaze iminsi arwaye, Leandre agiye kuba ari kumwe n’abakunzi b’iyo chaine akabamara irungu.

Bwana Niyomugabo Leandre yagize ati:”...murabizi ko umuvandimwe Yago amaze iminsi arwaye, tugomba gushyigikira ibikorwa bye uko biri kose aho bigeze…” Yakomeje avuga ko ariwe abakunzi b’iyo chano bagiye kujya babana nawe mu gihe Yago adahari ndetse ko namara no gukira neza azakomezanya n’abakunzi b’iyi chano ya youtube izwi nka YAGO TV Show.

INDORERWAMO twagerageje gushaka kumubaza impamvu yasezeye ku gitangazamakuru gikomere ndetse buri munyamakuru aba arota kugikoraho ariko ntitwabasha gufatisha numero ye igihe cyose twamuhamagaye.

YAGO TV Show ni imwe muri chaine za Youtube zikunzwe ndetse n’ubwo nta mibare ya vuba ihari, benshi bahamya ko ari imwe mu chano zinjiza zikurikirwa n’abantu benshi kandi burya uko ukurikirwa ukanarebwa na benshi ni nako hinjira amafaranga menshi.

Comments are closed.