Bimwe mu bikorwa biteye isoni biri kubera i Tokyo birimo gusambanira mu ruhame

8,002

Mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, hakomeje kubera ibikorwa by’urukozasoni birimo gusambanira mu ruhame no kunywa inzoga nyinshi n’ibindi bikorwa biteye isoni. Ibi byatumye hari abavuga ko ari ibikorwa bidakwiye.


Ubusanzwe Imikino Olempike isanzwe iba rimwe mu myaka ine, uretse umwaka ko ushize yasubitswe ikimurirwa muri uyu wa 2021 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 cyarimo kwisasira Isi nubwo na nubu kigikomeje.


Mu mikino Olempike,abakinnyi bose yaba abahungu n’abakobwa baba ahantu hamwe hazwi nka “Olympic Village” ariyo mpamvu habera ubusambanyi bukabije.


Bimwe mu bikorwa biteye isoni bihabera birimo kugurana abagore, gusambanira mu kivunge, kunywa inzoga nyinshi cyane n’ibirori by’ubusambanyi. Nubwo mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo hashyizweho ibitanda bikozwe mu bipapuro byoroshye kuvunika igihe biryamyeho abantu benshi.


Bamwe mu bakinnyi bavuga ko bitabuza ubusambanyi bukabije kuba. Umudagekazi witwa Susen Tiedtke wahoze aserukira iki Gihugu mu gusimbuka aharehare (long jump) yabwiye ikinyamakuru Bild ko ubusambanyi bubera aho abakinnyi baba buba bukabije.


Ati “Imibonano mpuzabitsina ni ikintu gisanzwe mu gace kabamo abakinnyi bitabiriye Imikino Olempike. Abakinnyi bose baba bari ku gasongero kabo, baba bishimye. Iyo amarushanwa arangiye baba bashaka kugabanya imbaraga zabo.”


Mu gace aba bakinnyi babamo mu mujyi wa Tokyo, haherutse gushyirwamo udukingirizo 160,000 two gufasha abakinnyi kwirwanaho mu gihe kwifata byabananiye.


Ubusambanyi muri iyi mikino bwatangiye gusakuza cyane mu mikino Olempike yabereye i Barcelona mu 1992, aho imiti irinda gusama yaguzwe cyane mu mujyi izanwa mu nkambi abakinnyi babamo.


Kuva icyo gihe kugeza ubu, kubuza abakinnyi gusambana byabaye ikintu kidashoboka, ndetse byatumye mu mikino yabereye i Sydney mu mwaka wa 2000 hashyirwa udukingirizo 70,000 twahise dushira vuba, hatumizwa utundi 20,000 igitaraganya.


Matthew Syed wakinaga umukino wa Tennis yo ku meza, yitabiriye Imikino Olempike bwa mbere mu 1992 i Barcelona, ariko avuga ko yahakoreye imibonano mpuzabitsina cyane kurusha inshuro zose yabikoze mbere mu myaka yose yari amaze ku Isi.


Yagize ati “Rimwe njya nibaza niba inkambi ibamo abakinnyi ba Olempike barimo ibihangange atari indiri yo gukoreramo ubusambanyi. Igisubizo cyanjye ni kimwe, ibyo ni ukuri. Nakinnye bwa mbere iyi mikino i Barcelona mu 1992.


Imibonano mpuzabitsina nahakoreye iruta iyo nakoze mu buzima bwanjye bwose ahandi. Ku musore wari ufite imyaka 21, gutera akabariro inshuro 2 ku munsi ntaranarangiza amashuri biratangaje!. i Barcelona gusambana byari indi Siporo.”


Kubera imyitozo myinshi abakinnyi bakora bari muri iyi nkambi, ntabwo abakinnyi babona umwanya wo guteretana, ari yo mpamvu iyo barangije kurushanwa bimara ipfa bagasambana kakahava.


Benshi bavuga ko iyo Imikino irangiye aribwo umukino wo mu gitanda uba utangiye aho abakinnyi bamwe bahitamo kwishima bakorana imibonano mpuzabitsina.


Undi mukinnyi ukomeye, Ryan Lochte w’Umunya-Amerika ukina umukino wo koga yagize ati “Navuga ko gusambana ari nka 70% mu bakinnyi 75% bitabiriye Olempike.”


Mu masaha y’ijoro, guhinduranya ibyumba biba ari ibintu bisanzwe,aho abakinnyi bashyira amasogisi ku nzugi nk’ikimenyetso kibwira ushaka kwinjira mu cyumbako abarimo bahuze.


Hope Solo wahoze ari umunyezamu wa Amerika mu mupira w’amaguru yagize ati “Abakinnyi barenza urugero. Iyo bari mu myitozo baba bahuze ariko iyo bagiye kunywa inzoga banywa amacupa 20. Kubera ko ibi ari amahirwe aza rimwe mu buzima buri wese aba ashaka gukora urwibutso atazibagirwa yaba mu gusambana, kubyina mu birori cyangwa se kugenda mu nzira.“


Yakomeje agira ati “Nabonye abantu benshi bari gusambanira hanze, mu byatsi, mu nguni z’amazu. Abantu basambanira hasi bagasa nabi.”

Mu mikino Olempike ya 2012 yabereye mu Mujyi wa Londre, ubusambanyi bwari bukabije, kuko benshi biganjemo ibyamamare bahinduranyaga abakobwa nk’abahindura amasogisi.

Umwe mu bakinnyi b’u Bwongereza ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko we na mugenzi we basambanye n’abakobwa 2 babagurana.


Ati “Ushobora kuba wararana n’umukobwa buri joro uramutse ubishatse, by’umwihariko iyo ufite icyumba cyawe. Bamwe mu bakinnyi barabikora. Abakinnyi ba Amerika ni bo basambana cyane kurusha abandi hagakurikiraho abo mu burengerazuba bw’u Burayi.”


Usain Bolt wari umwami mu gusiganwa Metero 100 na 200 ku maguru, ari mu bakinnyi bivugwa ko yakundwaga n’abagore cyane muri Olempike ndetse ngo yasambanye na benshi.


Uyu mukinnyi yigeze gushyira hanze amashusho ye ari kwishimana n’abakinnyi ba Suède bakinaga umukino wa Handball.


Abakinnyi bamwe ngo baha akazi abashinzwe umutekano kugira ngo babarindire ibyumba abakobwa bere kubuzuraho babasaba ko batera akabariro.


Umukinnyi wakiniye u Bwongereza mu 2012, yavuze ko abakinnyi bakomeye mu gusiganwa intera ngufi ‘Sprinters‘ basambanya abakobwa benshi kubera ko baba bazwi.


Nubwo abateguye Imikino Olempike i Tokyo bavuze ko ibitanda bahaye abakinnyi bitararaho abarenze 2 kubera ko byoroshye, umwe mu bakinnyi yavuze ko ari ukubeshya kugira ngo abantu bababuze gutera akabariro.


Imikino Olempike 2020 ikomeje kubera i Tokyo guhera ku wa 23 Nyakanga 2021 ikazageza ku wa 08 Kanama 2021.

Mu mikino Olempike haberamo ibokorwa byinshi biteye isoni


Comments are closed.