Nyanza: Amahoteli 2 rukumbi yo muri ako Karere arataka igihombo

9,275
Kwibuka30
NYANZA HERITAGE HOTEL - Reviews (Rwanda) - Tripadvisor
Amahoteli akorera mu Karere ka Nyanza arataka ubukene n’igihombo yatejwe n’icyorezo cya covid-19.

Imyaka igiye kuba hafi ibiri icyorezo cya Covid-19 kigeze ku butaka bw’u Rwanda, ni icyorezo cyashegeshe inguni zose z’ubukungu bw’igihugu cyane cyane mu gisata cy’ubucuruzi.

Bumwe mu bucuruzi bwakozweho cyaho ni nk’ubucuruzi bw’utubare aho kugeza ubu guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize tutaremererwa gufungura ku mugaragaro usibye ko bamwe bamwe babukora rwihishwa.

Ikindi gice cy’ubucuruzi cyakozweho cyane na Covid-19 ni ikirebana n’ubucuruzi bw’ama Hoteli, bamwe mu bafite amahoteri barataka ubukene n’igihombo bashyizwemo n’icyorezo cya Covid-19 kuko kuva igihugu cyashyiraho ingamba zitandukanye zo kugikumira banyiri ma hoteli batigeze boroherwa na gato.

Twanyarukiye mu Karare ka Nyanza, nka kamwe mu turere tubitse amateka atari make y’igihugu cyane cyane mu gihe cy’ingoma ya cyami. Ni Akarere katari kakataza ku rwego rw’amahoteli nubwo bwose kari gasanzwe kagendererwa na bamukerarugendo kuko kugeza ubu ako Karere gafite Hoteli 2 gusa arizo HOTEL DAYENU na LENIMA NYANZA HERITAGE HOTEL, ni hoteli ziri ku rwego rwiza ku buryo benshi mu bazigana barahirira serivisi bahabwa.

Nyanza: Hotel Dayenu yashyizwe ku isoko kubera ideni ibereyemo banki -  Kigali Today
Hotel Dayenu y’i Nyanza imwe muri za Hotels zizwiho kwakira neza abayigana.

N’ubwo bwose ababashije kugana zino hoteli zose mu bihe bitandukanye bashima services zabo, ariko banyirazo barataka igihombo n’ubukene muri bino bihe batewe n’icyorezo cya Covid-19.

Uwitwa KAGIRIMPUNDU Diane manager wa Lenima Ltd Nyanza Heritage, izwi cyane nka Heritage yatubwiye ko ugereranije na mbere y’icyorezo cya covid-19 ubucuruzi bwabo bwasubiye inyuma cyane, ndetse ntiyanatinye kuvuga ko bari mu bukene. Yagize ati:”Mu by’ukuri ni ibihe bikomeye tutabona uko tuvuga, mbere twajyaga twakira inama zitandukanye, tukakira n’abantu barara muri bino byumba byacu, ariko ubu nta nama, nta bantu barara hano, mbese ni ikibazo kitatworoheye

Kwibuka30
Special Offer | Nyanza Heritage
Heritage Hotel mu mahumbezi y’umujyi wa Nyanza rwagati, benshi barayirahira ko serivisi zaho ari ntajorwa.

Diane yakomeje avuga ko mbere zino hoteli z’i Nyanza zasaranganyaga abakiliya b’abakerarugendo ariko kuri ubu batakiza kubera kino cyorezo cya koronavirusi, ati:”..Mbere twabonaga bamukerarugendo, ariko ubu n’iyo hagize uza, ntarara, ahita ataha kubera ahari ubwoba bwo kwandura, dushobora kumara ibyumweru byinshi nta muntu twakiriye urara mu byumba…”

May be an image of 1 person
Diane KAGIRIMPUNDU ukorera Lenima Heritage Hotel ati:”Tumaze igihe mu bihe bitoroshye.

Ku rundi ruhande, Uwitwa Jimmy MUGISHA ni front Officer wa DAYENU HOTEL, nawe yavuze ko imikorere muri iki gihe ntayo, yagize ati:”ntabwo wagereranya ibihe bya mbere ya Corona n’ibi bihe turimo, ntaho byahurira, urwego rw’ubucuruzi rwacu rwagiye hasi ku rwego tutabona uko tuvuga, mbere twashoboraga kwakira ababarirwa muri magana, ariko ubu wamara icyumweru ubonye abarara hano nka batanu,…”

Ku murongo wa terefoni twabashije kuvugana na Madame Dusabimana Clothilde CEO wa Dayenu Hotel atubwira ko urebye ubucuruzi bw’amahoteli i Nyanza bwaguye hasi ku rwego rwa 99%, yagize ati:”Urebye twebwe ducuruza n’abantu batari ab’i Nyanza n’ubundi, ni abagenzi akenshi baba baje gusura nko mu Rukali, kuva kino cyorezo cyaza, ubona gusura bimeze nk’ibitakiriho, ni ugutoragura, rwose nta muntu urara muri bino byumba, mu gihe mbere buzuraga ku buryo twabashakiraga ahandi bajya kurara rwose, ariko ubu wapi

“…Rwose birakomeye, twakubise umutwe hasi, wenda bizongera bibe byiza...” Madame Clothilde yakomeje avuga ko usibya abava hanze babaganaga, hari n’abandi bazaga nko mu nama, ibirori,…ariko ubu nabyo bikaba byarahagaze, ati:”Mbere twashoboraga kwakira inama ariko ubu zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga, nta birori by’ubukwe bigikorwa, yewe byarakomeye”

Ni Iki Basaba Leta n’Akarere by’umwihariko?

Ba nyiri ma hoteli bose bahuriza hamwe mu gushima Akarere na Leta ku ngamba zifatwa mu gukumira icyorezo, Diane KAGIRIMPUNDU wa Heritage Hotel yagize ati:”Urebye Akarere karagerageza, natwe turagerageza mu kwirinda, ariko Akarere gashyiremo imbaraga nyinshi mu gukumira covid-19 kuko kino cyorezo nikirangira nibwo tuzongera gusubira mu murongo neza nka mbere, naho uko gitinda kurangira niko natwe ubwacu dukomezwa gushegeshwa n’ibibazo biterwa n’icyo cyorezo“.

Jimmy Mugisha wa Dayenu Hotel nawe yavuze ko hari ubuvugizi bigeze gusaba Akarere ariko kugeza ubu bikaba bitaragira icyo bitanga, gusa agashima cyane imbaraga Akarere gakoresha mu gukumira kino cyorezo kandi akavuga ko hariho icyizere ko kizaranduka burundu bityo imirimo yabo ikongera kuba myiza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.