Nyanza: Abaturage barashimira imbaraga Akarere gashyira mu kurwanya Covid-19

5,915
Kwibuka30
Erasme Ntazinda (@MayorNyanza) | Twitter
Abaturage b’Akarere ka Nyanza barashimira ubuyobozi bw’Akarere kabo imbaraga bari gukoresha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19

Nubwo u Rwanda n’isi muri rusange rwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, by’umwihariko Akarere ka Nyanza kari mu duce twakozweho cyane n’icyo cyorezo, ibi bigaterwa n’uko kano Karere kazwiho kubumbatira menshi mu mateka y’igihugu mu gihe cy’ubwami, ikintu cyatumaga Akarere ka Nyanza ndetse n’abaturage bagatuyemo cyane cyane abari mu mirenge ituriye umujyi babona ku gafaranga akenshi kabaga kazanywe na bamukerarugendo babaga bakuruwe n’ubwiza bw’amateka ndengakamere kano Karere kibitseho.

N’ubwo bimeze bityo, abaturage bo mu mugi wa Nyanza, barashima imbaraga Ubuyobozi bw’Akarere buri gukoresha mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo muri ako Karere.

Uwitwa MBABAZI Assouma umwe mu bacururiza mu isoko ryo muri uwo mujyi yavuze ati:”Nukuri Akarere ni ako gushimwa, urebye ubu ngubu hari gukoreshwa imbaraga zidasanzwe mu gukumira kino cyorezo, urabona ko kuri buri muryango w’isoko hari amazi yo gukaraba n’umuntu ukangurira abantu gukaraba mbere y’uko binjira mu isoko

Mu zindi mbaraga Akarere kashyize mu kwirinda covid-19 no mu kuyirinda abagana ako Karere, nko mu isoko wasangaga hari ubucucike budasanzwe ubu icyo kibazo cyarakemutse, uwitwa Fifi MUGOREWASE ucuruza imbuto n’imyaka yagize ati:”Nibyo, ubu mu isoko baratugabanije, ntabwo twese dukora buri munsi, kandi hari ikindi gice cy’abacuruzi bimuriwe mu bindi bice by’uno mujyi kugira ngo hirindwe ubucucike

Nyanza: Abacuruzi bo mu isoko ntibavuga rumwe n'Akarere ku kiguzi cy'amazi  bakoresha | Indorerwamo
Igice gicuruza ibiribwa by’ibanze bikenerwa na benshi mu mujyi cyo cyagumye gukorera mu isoko nk’ibisanzwe

Ubuyobozi bw’Akarere bwagabanijemo isoko ibice bitandukanye, hari igice cy’abacuruza imyenda n’ibindi bijyanye nabyo bimuriwe kuri Stade, ikindi gice cyimurirwa mu kandi gace kazwi nka Gahondo, ibyo byose bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwiyongera ako Karere kakaba kakongerwa gushyirwa muri gahunda ya Gumamurugo nk’uko byigeze kukagendekera.

Kwibuka30

Mu gihe kandi ingendo zongeye gusubukurwa, Akarere kakajije ingamba ku buryo hari rwa rubyiruko rugenzura ko buri muntu winjiye muri gare no mu modoka yambaye agapfukamunwa neza, ibintu byashimishije benshi.

Uwitwa Gafuminsi umwe mu bahamagara abagenzi muri gare, yagize atya:”Ubu ntidushobora kwemera ko umuntu yinjira mu modoka atambaye neza agapfukamunwa, jye nzi aho inzara yari ingeze ubwo bahagarikaga ingendo, sinabyemera rwose ko hagira unsubiza muri buriya buzima, ariko n’Akarere urabona ko kari kudufasha neza, bakwiye gushimirwa rwose”

Erasme Ntazinda (@MayorNyanza) | Twitter

Uku niko byifashe mbere y’uko winjira mu isoko, na mbere y’uko winjira muri bus nk’umugenzi

Abayobozi barakangurira abaturage kutirara

Nubwo Akarere kashyizemo imbaraga mu gukumira ubwandu bwa Covid-19, abaturage baraburirwa kutirara kuko icyorezo kigihari, ibi bikubiye mu ijambo buri gihe umuyobozi w’aka Karere Bwana Erasme Ntazinda ahora abwira abaturage iyo yabasuye hirya no hino mu mirenge itandukanye.

Image
Umuyobozi w’Akarere ubwe ari kureba uburyo amabwirizwa yo kwirnda Covid-19 ari gukurikizwa, hano ari muri umwe mu mirenge yashyizwe muri gahunda ya #gumamurugo#

Twibutse ko mu mibare yaraye itanzwe na ministeri y’ubuzima ku italiki ya mbere y’uku kwezi, mu Karere ka Nyanza nta muntu numwe wagaragaweho ubwandu bwa Covid-19, ikindi nuko hari imirenge yo muri ako Karere igera kuri ine iri muri gahunda ya “gumamurugo”

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.