Bimwe mu by’ingenzi byavuzwe mu byamamare muri iki cyumweru dusoje

657
Kwibuka30

Muri iki cyumweru dusoje, hari byinshi byavuzwe mu byamamare, biganisha ku bikorwa byabo bya buri munsi.

Buri cyumweru mu isi y’imyidagaduro, hari byinshi biba byaravuzwe bijyanye nanaone n’ibyakozwe cyangwa ibiteganya gukorwa. Bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira

1. UBUKWE BWA KILLAMAN

Hari hashize ibyumweru bibiri Niyonshuti Yannick uzwi muri Sinema nyarwanda nka Killaman asezeranye n’umugore we Umuhoza Shemsa mu idini rya Islam. Ku munsi w’ejo tariki 02 Weruwe 2024, nibwo Killaman yasabye Shemsa bari bamaranye imyaka isaga umunani.

Bimwe mu byamamare bikunzwe byiganjemo abo bakorana muri Sinema nka Dogiteri Nsabii, Nyambo, n’abandi bagenzi be bakora umwuga umwe nka Regis, Bamenya n’abandi. Hari kandi n’ibindi byamamare bisanzwe bizwi mu myidagaduro nka Rocky, Burikantu na Buringuni, n’umunyamakuru Fuadi wari wamwambariye.

2. UMUVUGIZI WA RIB YATANZE UBUTUMWA KU MIKORESHEREZE Y’IMBUGA NKORANYAMBAGA N’IBIRANGO BY’IGIHUGU

Kwibuka30

Mu kiganiro yatanze nyuma yo gushyikiriza telefoni 150 abari barazibwe, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko gukoresha amagambo avuga inyamaswa mu mazina y’azo no gukoresha nabi ibirango by’igihugu biri mu bigize icyaha, ashishikariza abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakoresha nabi ibirango by’igihugu kubireka

3.CHRIS EAZY YATANGAJE IMPAMVU AMASHUSHO YAFATIYE KURI CONVENTION CENTRE YAYASIBYE

Umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chris Eazy yatangaje ko ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yaririmbyemo afatanyije na Dj Phil Peter ndetse na Kevin Kade,yagombaga kuzamo Kigali Convention center. Kuba yaratunganyije amashusho ayahindurira imiterere ibizwi nka edit mu buryo butemewe nibyo byatumye asiba ariyea mashusho. Gusa yatangaje ko nanone bashobora kongera kubona akoresha iyi nyubako y’akataraboneka muri Afrika vuba aha.

4.BRUCE MELODY YATANGAJE UKO YAVUMBUYE IMPANO YA PRINCE KIZZ

Mu kiganiro Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody yakoranye n’abafana be ku rubuga rwa Instagram ubwo yari mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko Prince Kizz wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe umwaka ushize wa 2023, ariwe wavumbuye impano ye dore ko indirimbo Funga macho yakoranye nawe(Price Kizz) ndetse akanayisubiramo mu ndimi zirenga ebyiri, ariyo ya mbere yamenyekanye cyane yakoze, ayikoranye na Bruce Melody.

Byinshi mu byatangajwe mwanabisanga aha hakurikira mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Incamake z’ibyavuzwe muri iki cyumweru mu byamamare
Leave A Reply

Your email address will not be published.