Bugesera: Umugabo yishe mugenzi we amuteye icyuma mu mutima.

3,624
Kwibuka30

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzeze mu Mudugudu wa Kabaha, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Irambona Jean Marie, wari mu kigero kimyaka 32 bikekwa ko yishwe na mugenzi we amuteye icyuma mu mutima.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’ijoro ku itariki ya 2 Werurwe 2024, ubwo nyakwigendera yagiranaga ubushyamirane n’abagabo babiri ababuza guhohotera umukobwa bashakaga gusambanya nk’uko umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yabibwiye indorerwamo.com.

Yagize ati: “Hari Saa tanu z’ijoro nyakwigendera yari ari kumwe n’abakobwa babiri bari gutemberana aho muri Nyakondo, noneho bahura n’abasore babiri harimo umwe witwa Patrick, usanzwe ukora akazi ko gukata inyama muri boucherie. Abo basore babiri batekereje ko abo bakobwa bicuruza, niko kubasifura, abo bakobwa bababwira ko batari buze kuko ntagahunda bafitanye. Niko guhita baza babasanga, nyakwigendera ahita yitambika imbere yabo bakobwa babiri”.

Kwibuka30

SP Hamdun yakomeje avuga ko: “Patrick yahise amukurura ijosi akuramo icyuma yari afite akimutera imbere mu mutima ni uko ahita amujugunya hasi bahita bamutwara kwa muganga, mu minota itanu gusa yari yarangije gushiramo umwuka

SP Hamdun yakomeje avuga ko abakoze ubwo bugizi bwa nabi batahise bafatwa kuko bahise bacika ariko ko Police na RIB bakomeje kubashakisha ngo baryozwe ibyo bakoze.

SP Hamdun Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku nzego zishinzwe umutekano, bakanabwira ba mutwarasibo na ba midugudu bakandika abantu babona badafitiye amakuru neza kugira ngo byorohere inzego kumenya amakuru n’imyirondoro y’abantu mu gihe havutse ibibazo na makimbirane.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu bugesera).

Leave A Reply

Your email address will not be published.