BIRATANGAJE:Ikiraro cyubatswe gifite gikurura abakerarugendo barenga 200,000 ku mwaka?

7,024

Iki ikiraro kidasanzwe kiri ku manga ireshya na metero 140 uvuye ku butaka mu gihugu cy’Ubushinwa, gikunze gutangaza benshi mu bakibona aho gihese cyane ndetse hamwe kikajya kuba nk’uruziga bituma gikurura ba mukerarugendo bo hirya no hino ku isi.

Reba ikiraro cyubatswe bitangaje gikurura ba

Kubera iki kiraro cyubatswe mu buryo butangaje,abakerarugendo barenga ibihumbi 200.000 buri mwaka berekeza mu Bushinwa bagiye kukireba.

Iki kiraro cyitwa Ruyi giherereye mu ntara ya Zhejiang cyubatswe muri 2017, ariko gifungurwa muri 2020.

Iki kiraro cyubatswe neza cyane,cyashushanyijwe n’umuhanga kirubakwa byatumye bamwe mu bakirebye mu mafoto bavuga ko kitabaho niko kwiyemeza kujya kukireba.

Benshi baratunguwe byatumwe umwe yandika ati “Nakenera ibyuma byinshi byo gufataho mpageze.Undi yagize ati “Ndabona ari ukubeshya.”

Iki kiraro n’uruganda rukomeye rw’ubukerarugendo Ubushinwa bwakoze kuko ubu gisurwa n’abantu basaga 200,000 buri mwaka bashaka kujya ku misozi 2 gihuza.

Uwashushanyije iki kiraro yitwa jade ruyi, ndetse ngo yagikoze kugira ngo kibe ikimenyetso cy’ubukungu bw’Ubushinwa.

Iki kiraro gishushanyije gikoze ijisho ndetse gihuza umuhanda wo hasi n’uwo hejuru zimeze nk’uruziga.

Ubushinwa nicyo gihugu gifite agahigo k’ikiraro kirekire kiri no mu kirere cyane kurusha ibindi byose ku isi.

Reba ikiraro cyubatswe bitangaje gikurura ba
Leave A Reply

Your email address will not be published.