Indonesia: Abantu hafi 1o bakomerekejwe n’igisasu ubwo bavaga mu misa ya mashami.

5,713
Kwibuka30
Scene of church bombing in Makassar

Igisasu cyaturikiye hanze ya Kiliziya Gatolika mu mujyi wa Makassar muri Indonesia, cyakomerekeje abantu batari munsi ya 10.

Polisi yavuze ko umwiyahuzi umwe cyangwa babiri biturikirizaho igisasu bari bagambiriye abantu bari barimo bava mu misa y’umunsi mukuru wa mashami, umunsi wa mbere w’icyumweru kibanziriza Pasika.

Aho cyaturikiye hari hari ibice bimwe by’imibiri, nkuko polisi yabibwiye ibitangazamakuru, ariko ntabwo biramenyekana ba nyir’ibyo bice.

Mu gihe cyashize, intagondwa ziyitirira idini ya Islam zagabye ibitero kuri za kiliziya, ariko kugeza ubu nta mutwe wari wigamba icyo gitero cyo kuri iki cyumweru.

Padiri Wilhemus Tulak wo kuri iyo kiliziya, yabwiye Metro TV ko abacunga umutekano bahanganye n’umwe ucyekwaho kwiturikirizaho icyo gisasu.

Padiri yavuze ko uwo ucyekwaho kugaba icyo gitero yaje kuri moto akagerageza kwinjira mu kiliziya.

Padiri yongeyeho ko mu bakomeretse harimo abakomeretse bikomeye.

Iryo turika ryabereye ku muryango wo mu ruhande rw’iyo kiliziya. Amashusho ya ‘cameras’ z’umutekano agaragaza umuriro, umwotsi n’ibisigazwa birimo gutumukira hagati mu muhanda.

Danny Pomanto, umukuru w’umujyi wa Makassar, yavuze ko iyo icyo gisasu kiza guturikira ku muryango munini, cyari kwibasira benshi kurushaho.

Kwibuka30

Gomar Gultom, ukuriya akanama k’amatorero muri Indonesia, yavuze ko igitero ku bantu bizihiza umunsi mukuru wa mashami ari “ubugome burenze”.

Yashishikarije abantu gukomeza gutuza no kwizera abategetsi.

«L’explosion s’est produite au principal portail de l’église», a déclaré le porte-parole de la police nationale.

Mu bihe bitandukanye, abakristo bagiye bibasirwa cyane n’imitwe ya ki Islam ikorera muri icyo gihugu.

Mu bihe byashize, za kiliziya zagiye zigabwaho ibitero n’abahezanguni muri Indonesia – igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abayisilamu benshi.

Mu 2018, abantu babarirwa mu macumi biciwe mu bitero by’ibisasu byagabwe kuri za kiliziya no ku biro bikuru bya polisi mu mujyi uri ku cyambu wa Surabaya.

Icyo gihe polisi yavuze ko byakozwe n’umutwe Jamaah Ansharut Daulah (JAD) ufatira urugero ku mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba kimaze igihe kigorwa n’ibibazo by’intagondwa ziyitirira Islam.

Igitero cya mbere cyahitanye abantu benshi cyabereye mu ntara ya Bali mu mwaka wa 2002, ubwo abantu 202 – biganjemo abanyamahanga – bicirwaga mu karere gakunze gusurwa na ba mukerarugendo.

Icyo gitero cyakozwe n’umutwe w’intagondwa wa Jemaah Islamiah (JI), gituma habaho kwihutira guhashya intagondwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.