Biryogo: Abanyerondo barashinjwa gukubita umuturage bakamugira intere

6,522

Abanyerondo bo mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge barashinjwa gukubita mu buryo bukomeye umuturage wo muri aka gace bavuga ko yashatse kubarwanya.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023.

Abaturage babwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru, ko babangamiwe cyane n’uburyo abanyerondo bo mu Biryogo bakunda guhohotera abaturage, bagasaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo.

Bavuga ko uyu muturage yagiranye ikibazo n’aba banyerondo bananirwa kumvikana bahita batangira kumukubita barangije bamuta mu muhanda barigendera.

Ntwari Hamza yagize ati “ Twe twabonye bamukubita gusa turatabara dutangiye kubabaza bahita bamuta aho barigendera kandi si ubwa mbere abanyerondo b’aha bagira urugomo.”

Uwineza Rose we yagize ati “Ntituzi igihe iki kibazo cy’abanyerondo bahohotera abaturage kizarangirira pe nonese koko bemerewe gukubita umuntu gutya bakamuvuna imbavu ku buryo ananirwa kugenda? dore uko amaguru bayahinduye ibisebe.”
Umunyamaabnga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yabwiye IGIHE ko uyu muturage wahohotewe ari kwa muganga ndetse abamukubise bagiye kuri Polisi.

Ati “Bagiye kuri Polisi kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibi bintu.”

Si ubwa mbere abanyerondo bavugwaho guhohotera abaturage mu bihe bitandukanye ku buryo no mu minsi ishize Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yatunze urutoki urugomo n’amahano bikorwa n’abanyerondo, asaba inzego zose kubihagurukira kuko bihangayikishije Abanyarwanda.

Comments are closed.