Bugesera: Minisitiri kayisire yasabye abaturage gushyira ingufu mu gukumira ibiza

10,271

Marie Solange Kayisire minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasabye abaturage gushyira ingufu mu gukumira ibiza nkimpamvu irinda ibyago kurusha mu gusana ibyangiritse cyane ko no kubona ubushobozi bwo gusana bigorana. 

Ibi Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi Kayisire, yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2023 Mu karera ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye akagari ka Burenge mu muganda rusange usoza ukwezi kwa kane ku bukangurambaga bwo gukumira ibiza hazirikwa ibisenge by’amazu kugira ngo umuyaga utayasenya, kurinda inkuta z’inzu ze kwinjirwamo n’amazi, hasiburwa ndetse hanacukurwa imirwanyasuri.

Madam Marie Solange Kayisire yagize ati: “ubundi gahunda y’Umuganda ni gahunda ngarukakwezi mu gihugu cyose, ariko uyu munsi wari wateguwe by’umwihariko kugira ngo twige uko dukumira ibiza, ko iyo ukumiriye ibiza uba ukumiriye byinshi byakwangirika birimo no gutwara ubuzima bw’abantu kuko biza bikomeye byinshi bikahagendera”

Minisitiri Solange yibukije abaturage ko gukumira ibiza aribyo byiza kandi bihendutse ugereranije no gusana ibyangijwe n’ibiza

Minisitiri Kayisire yanibukije ko abatarazirika ibisenge by’inzu zabo bakwihutira kubikora, abatarazubakanye na fondasiyo z’amabuye bakazishyiraho ibyo bamwe bita ibitebe, mu rwego rwo gukumira ko amazi yakwinjira mu nkuta hanyuma inzu zikagwa.

Yavuze ko ingufu nyinshi zikwiye gushyirwa mu gukumira kurusha gusubiranya no gusana ibyangiritse, cyane ko no kubona ubushobozi bwo gusubiranya no gusana ibyangiritse bigorana.

Yagize ati:”icya mbere dushyiramo ingufu nyinshi ni ugukumira kuko iyo wananiwe gukumira witegura gutabara cyangwa gusubiranya ibyangiritse…..igikomeye rero ni ugushyira akazi kenshi mu gukumira, buriya kuzirika igisenge ni amafaranga ibihumbi 10 ukagura imikwege n’imigozi ukabwira Umufundi akakuzirikira inzu, ariko gusubiranya igisenge cyagurutse ntabwo biri munsi ya 300,000frs”.

Meya w’Akarere ari kwerekera abaturage uburyo bazirika igisenge cy’inzu ngo kitajyanwa n’umuyaga

Yasabye kandi ko habaho gufata amazi y’imvura aho bishoboka, agahabwa inzira ituma atajya gusenya inzu, imigende y’amazi ku mihanda igasiburwa, no gutera ibiti byinshi ahabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Meya Mutabazi Richard, nawe asaba abo ayobora gukumira ibiza no kugira isuku uhereye ku mubiri, ku myambaro, aho bakorera, aho barira, aho baryama ndetse isuku ikabaranga mu byo ari byo byose kuko isuku ari imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeyeho, ndetse ikaba iri ari imwe mu nkingi y’iterambere.

Wari umuganda ngarukakwezi ariko ukaba Umuganda ngaruka gihembwe witabiriwe n’Inama Njyanama yabagize Akarere iyobowe na Perezidante wayo madame Mutumwinka Imerde muri gahunda isanzwe yo kwegera abaturage bagakorana ibikorwa bigamije kwihutisha iterambere ryabo aho banasabanye n’abaturage bakishimira ibimaze kugerwaho mu Karere ka Bugesera.

Umyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Bugesera madame Imerde MUTUMWINKA yibukije abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo

Mu ijambo ry’uhagarariye Njyanama Madam Mutumwinka Imerde yibukije abaturage bitabiriye Umuganda ko bagomba gukumira no kwirinda amakimbirane mu muryango mugari Nyarwanda kuko iyo hari amakimbirane mu muryango biviramo abana kutiga bamwe bakagwingira mu myumvire ndetse no mu mirire, ko gutana kw’ababyeyi bigira ingaruka nyinshi ku muryango. Yagize ati:“Ntitwagera ku iterambere rihamye kandi twifuza mu gihe ingo zacu zikirangwamo amakimbirane, amakibirane niyo atera abana kutiga, ndetse ni nayo avamo imirire mibi n’igwingira mu mikurire no mu myumvire…

Ni igikorwa cyashojwe n’ubusabane hagati y’abaturage bari bitabiriye umuganda n’abayobozi babo

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.