Bitarenze uno mwaka wa 2020 Abanyamuryango ba UMWALIMU SACCO baratangira gukoresha ATM

10,950

Bitarenze uno mwaka Abanyamuryango ba koperative UMWALIMU SACCO baratangira gukoresha amakarita yo kubikuza azwi nka ATM cards.

Nyuma y’aho ino koperative yo kubitsa no kubikuza itangiye gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zayo, ikintu benshi mu banyamuryango bayo bishimiye, kuri ubu ikigezweho ni uko ubuyobozi bw’iyo koperative bumaze kwemeza ko bitarenze uno mwaka wa 2020 abanyamuryango bayo bazangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gihe cyo kubikuza ku ishami iryo ariryo ryose ry’UMWALIMU SACCO uburyo busanzwe buzwi nka ATM cards.

Umunyamuryango ubikeneye azajya yifashishwa mu kubikuza hakoreshejwe ikarita ya ATM.

Kugeza ubu UMWALIMU SACCO yari yarashyiriyeho abanyamuryango bayo uburyo bwitwa “telephon banking” aho umunyamuryango yifashisha telefoni akaba yayikoreraho ibyo akeneye byose atarinze gufata umwanya ngo ajye kuri koperative, ubwo buryo bwa tel banking, umunyamuryango ashobora kubikuza amafaranga yibereye mu rugo, ashobora yewe no gusaba inguzanyo (overdrafts) atarinze kugera kuri banki agahita ayabikuriza aho yicaye, cyangwa akaba yayohereza aho ashatse akoresheje iyo terefoni. Kuri ubu, Abayobozi ba Koperative y’umwalimu SACOO baravuga ko abanyamuryango bitabiriye iyo service bamaze kugera ku bihumbi 48.415 bose umubare ugaragara ko atari muto na gato.

Madame UWAMBAJE LAURENCE umuyobozi mukuru wa Koperative UMWALIMU SACCO aravuga ko ino gahunda izafasha mwalimu cyane.

Madame LAURENCE UWAMBAJE yavuze ko ino service izafasha abarimu cyane ndetse ikazagabanya umubare munini w’abashakaga servisi mu gihe cyo guhemba. Kugeza ubu, koperative y’Umwalimu SACCO ifite ishami muri buri karere ko mu Rwanda.

Comments are closed.