BK Group Plc yagize Dr. Uzziel Ndagijimana Umuyobozi Mukuru wayo.

220

BK Group Plc yagize Dr. Uzziel Ndagijimana wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umuyobozi mukuru wayo asimbuye Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc asimbuye Beata Habyarimana weguye.

Umwanzuro wo gushyira Dr. Uzziel muri nshingano wamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024 mu nama yahuje abagize inama y’ubutegetsi bwa BK Group Plc.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper, yavuze ko ubunararibonye Dr Ndagijimana afite mu bukungu n’imari bizagira uruhare rukomeye mu gutuma kiriya kigo kigera ku ngamba n’imigambi y’ahazaza gifite.

Yagize ati: “Dr Uzziel azakorana bya hafi n’abayobozi bakuru b’amashami yacu atanu, uwa Bank of Kigali Plc, uwa BK General Insurance, uwa BK Capital, uwa BK TecHouse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation.

Dr Uzziel Ndagijimana yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Guverinoma icyuye igihe kuva muri 2018 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yasimburwaga na Yusuf Murangwa.

Comments are closed.