Borussia Dortmund itahabwaga amahirwe yasezereye PSG igera kuri final

1,232

Borussia Dortmund yo mu Budage yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions Leagues nyuma gusezerera Paris Saint Germain yo Bufaransa muri 1/2 iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino ibiri yombi.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye ku kibuga Parc des Princes mu Mujyi wa Paris.

Iyi kipe yo mu Bufaransa yakiriye uyu mukino isabwa gutsinda kuko yatakaje umukino ubanza wabereye mu Budage ku gitego 1-0 cyinjijwe na Niclas Fullkrug mu gice cya mbere.

PSG yatangiranye amashagaga yo gushaka uko yishyura hakiri kare yifashije uruhande rw’iburyo rwakinagaho Achraf Hakimi na Ousmane Dem.

Nubwo aba bombi bageragezaga gukinana no kohereza imipira mu rubuga rw’amahina yasangaga rutahizamu wa PSG, Gonçalo Ramos, atarawinjiramo neza.

Ku munota wa 10 ni bwo Borussia Dortmund yinjiye mu mukino ndetse  yashoboraga no kubona amazamu ku makosa yakozwe na ba myugariro ba PSG bigatuma Karim Adeyemi ashaka kuwutera nubwo byarangiye Gianluigi Donnarumma awumutanze akawushyira muri koruneri.

Iyi kipe kandi yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 19 ubwo Julian Ryerson yatereraga mu rubuga rw’amahina ishoti rikomeye ariko ntiyaboneza mu rushundura aritera hejuru cyane y’izamu.

Kylian Mbappé na Warren Zaïre-Emery bakinanye neza ku munota wa 30 ndetse babasha no kugeza umupira imbere y’izamu ryari ririnzwe na Gregor Kobel, ariko bahereje Ousmane Dembélé ngo atere mu izamu arawamurura.

Karim Adeyemi yagerageje kwirukankana umupira ku munota wa 37 asiga Marquinhos na Hakimi ndetse anatera mu izamu ariko Gianluigi Donnarumma awukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. 

Mu gice cya kabiri Dortmund yatangiranye imbaraga nyinshi maze ku munota wa 50’ Myugariro Mats Hummels wa Borussia Dortmund ku mupira wavuye muri koruneri yatewe neza na Julian Brandt.

Mu minota 60 ni bwo PSG yasatiranye imbaraga ndetse iza no kugira amahirwe make ku mupira watewe mu izamu na Nuno Mendes ari inyuma y’urubuga rw’amahina ugakubita igiti cy’izamu.

Paris Saint Germain yakorewe ikosa kuri Dembele wari hafi y’umurongo w’urubuga rw’amahina, ashaka gusaba penaliti ariko umusifuzi Daniele Orsato avuga ko atari yakarugezemo.

Umutoza Mukuru wa PSG, Luis Enrique yakoze impinduka akuramo Fabián Ruiz na Gonçalo Ramos ashyiramo Marco Asensio na Bradley Barcola.

Ni mu gihe mugenzi we wa Borussia Dortmund, Edin Terzić, yakuyemo Jadon Sancho agashyiramo Niklas Süle.

Mats Hummels yatsinze ikindi gitego cya Borussia Dortmund ku munota wa 77 ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kubona neza ko yakiriye umupira yaraririye.

Kylian Mbappé yahushije igitego ku munota wa 85 ubwo yageragezaga gushyira umupira mu izamu ariko ugafata umutambiko w’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa na Vitinha yagerageje irindi shoti rikomeye rigana ku izamu ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko na ryo rifata umutambiko w’izamu.

Umukino warangiye Borussia Dortmund isezereye PSG iyitsinze  igiteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino ibiri yombi ya 1/2.

Nyuma y’imyaka 11 Borussia Dortmund yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yigeze gutwara mu 1997.

Undi mukino wo gushaka itike y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu aho Real Madrid izakira Bayern Munich zanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza.

Comments are closed.