Bourkina Faso: Imiryango itari iya Leta irigaragambya yamagana ibikorwa bya gisirikare by’Ubufaransa

7,495
Kwibuka30

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta muri Bourkina Faso rigizwe n’abanyamuryango barenga 72 bakoze imyigaragambyo isaba leta guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare n’Ubufaransa.

Iri huriro ryahamagariye ubuyobozi bushya bw’Igihugu guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare n’ubufaransa mu rwego rwo gushyigikira Uburusiya mu guhangana n’iterabwoba.

Umunyamabanga mukuru w’iri huriro , Soumaila Nana, yagize ati”Turarwanya ishyirwaho ry’ingabo z’amahanga zitagikwiye kugirirwa ikizere ku butaka bwacu. Turasaba ikurwaho ry’amasezerano y’ubukoroni yaduhejeje mu bibazo imyaka myishi”.

Kwibuka30

Umuhuzabikorwa w’ingabo zirinda umutekano w’igihugu, Lassané Sawadogo yavuze ko Ubufaransa( Nk’ababakolonije) bumaze imyaka myinshi muri Burkina Faso, aho bwari bwizeweho kurwanira inyugu z’Abaturage ariko ngo bwakoze ibitandukanye n’ibi.

Yagize ati”Ubufaransa buri muri Burkina Faso busahura umutungo wacu, kandi buri kurema iterabwoba buha imbunda abarikora, ndetse abo baterabwoba bakarwanya ingabo zacu ku rugamba”.

Mu mezi ashize, Uburusiya bwinjiye mu bihugu byinshi bya Afrika binyuze mu kigo cy’umutekano kigenga cya Wagner, hagamijwe kugarura umutekano washegeshwe n’inyeshyamba n’abajihadisite bibasiye ibihugu nka Centre Africa na Mali.

Iri huriro rivuga ko impamvu bashaka Uburusiya, ari uko mu Isi, aribwo bwahagaritse abaterabwoba nka Hydra muri Syria, Venezuela, Centre Africa, ndetse n’umuturanyi wabo,Mali, ahari kugaragara impinduka nziza.

Comments are closed.