DRC: M23 yubuye imirwano yigarurira uduce twa Chanzu na Runyoni

7,931
Kwibuka30
Daily Beast Op-ed: How Congo Defeated the M23 Rebels - The Enough Project

Abarwanyi ba ARC ishamikiye kuri M23 biravugwa ko bigaruriye uduce baherukwaga kwamburwa n’ingabo z’igihugu twa Chanzu na Runyoni.

Kwibuka30

Amakuru aturuka mu gace ka Bunagana avuga ko muri iki gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, M23 yateye uduce twa Chanzu, Runyoni, Ndizi na Kasebeya twari tumaze igihe kigera ku cyumweru tugenzurwa n’ingabo za Congo Kinshasa FARDC guhera mu cyumweru gishize.

Abaturage batuye muri utu duce twabereyemo imirwano bahungiye mu gace ka Jomba mu gihe hari n’abambutse umupaka wa Bunagana bahungira muri Reubulika ya Uganda.

Rwandatribune dukesha iyu nkuru Ku murongo wa Telefoni igendanwa yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, ntiyabasha kwitaba Telefoni, ndetse bamwandikira ubutumwa kugeza ubu atarasubiza. Uruhande rw’igisirikare cya Congo narwo ntiruragira icyo rutangaza.

Comments are closed.