Breaking news: Commonwealth yemeje ko inama ya CHOGM izabera i Kgli muri Kamena 2022

9,069
Kwibuka30
President Kagame, Commonwealth SG Discuss CHOGM 2021 Preps

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Patricia Scotland batangaje ko inama ya CHOGM izaba muri Kamena

Nyuma y’aho inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza n’ibyakolonijwe n’Ubwami bw’Ubwongereza Commonwealth isubitswe inshuro ebyri zose bitewe n’icyorezo cya covid-19, kuri ubu Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland batangaje ko iyo inama izaba tariki 20 Kamena 2022.

Kwibuka30

Ubwo icyemezo cyo kongera gusubika iyo nama cyafatwaga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati:”Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba gushyirwa imbere. Dufite amashyushyu yo guha ikaze i Kigali umuryango wa Commonwealth mu gihe kibereye”.

Mu gihe Madamu Patricia we yavuze kko ari icyemezo kibabaje ariko ko nta yandi mahitamo, yagize ati:”Nubwo bibabaje kandi twicuza kuba tudashoboye guhuriza hamwe abategetsi ba Commonwealth muri iki gihe ngo baganire kuri byinshi muri ibi bibazo, tugomba kuzirikana ibyago inama ngari ziteje kuri bose”

Twibutse ko ku nshuro ya mbere iyi nama yari iteganijwe kubera i Kigali ku itariki ya 22-27 y’ukwezi kwa gatandatu mu 2020, isubikwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 yari iri guca ibintu ku isi., nyuma naho yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri kuko yari iteganijwe kuba tariki 21-26 y’ukwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2021.

Video: Kagame Speaks on Commonwealth Heads of Government Meeting in Rwanda  – KT PRESS

Comments are closed.