Burundi: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bishe nyamweru bakajyana amagufwa ye.

9,339
May be an image of 8 people, people standing and outdoors

Polisi y’i Burundi yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kwica nyamweru bakajyana amagufwa ye.

Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Cankuzo yataye muri yombi abagabo babiri nyuma y’uko bafatanywe igikapu kirimo ibice by’umubiri bigaragara ko ari iby’umwana w’umunyamweru bashobora kuba barishe cyangwa bishe.

Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru by’i Burundi aravuga ko abo bagabo babonywe n’umwana wari uragiye inka kuri uyu wa mbere aho bari bicaye mu gashyamba bari kuvangura ibice by’umubiri by’uyo mwana. Uwo mwana wari uri kuragira yabwiye ikinyamakuru nyaburunga ko yari aragiye maze abona abagabo batatu bari kuvana imibiri y’abantu mu bikapu bari bahetse, maze arabegera ababaza ibyo barimo ariko ngo batangira kumutera ubwoba.

Yagize ati:”Nabonye ari amagufwa y’umuntu w’umunyamweru ariko ubona akiri muto, nagerageje kubakanga ahubwo mbona bandushije imbaraga mpita ntabaza abaturage na polisi maze barabafata”

Polisi y’u Burundi yatangaje ko bari abagabo batatu ariko umwe yabashije gucika ntibamufata. Kugeza ubu abo babiri ndetse n’abamotari batatu babazanye aho ngaho mu gashyamba bari mu maboko y’igipolisi.

Mu gihe cyashize, hagiye havugwa ihohoterwa rikorerwa abantu bafite uburwayi bw’uruhu (Ba Nyamweru) bakavuga ko amagufwa yabo yifashishwa mu bikorwa by’umwijima bakavuga ko ayo magufwa atanga amahirwe mu bucuruzi ndetse no mu bundi buzima, ibintu byamaganiwe kure n’amashyirahamwe menshi avuga ko arengera uburenganzira bwa muntu.

Comments are closed.