Frank Lampard yagizwe umutoza mushya wa Everton

6,730
Kwibuka30

Ikipe ya Everton yemeje Frank Lampard nk’umutoza mushya w’iyi kipe yo muri shampiyona y’kiciro cya mbere mu Bwongereza, ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Kwibuka30

Frank Lampard wahoze atoza Chelsea, yanakiniye, asimbuye Rafa Benitez wari umaze iminsi atitwara neza kuko yari amaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 13 ikurikiranye.

Akimara guhabwa akazi muri iyi kipe, Lampard yagize ati”Ni iby’agaciro kuba ngiye guhagararira no gutoza ikipe nini nka Everton. Mfite inyota yo gutangira”.

Ni akazi ka mbere Lampard abonye nyuma y’umwaka yirukanwe na Chelsea.

Comments are closed.