RIB yataye muri yombi Liliane na Joseph bakoreraga koperative ya U-SACCO

9,250
Kwibuka30
Dore imishahara abayobozi n'abakozi ba RIB bahembwa - Igicumbi News

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abari abakozi babiri ba koperative y’abarimu izwi nka Umwalimu SACCO kubera gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa koperative.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 15 Mata, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri Twitter rwatangaje ko rwataye muri yombi abari abakozi babiri ba Koperative yo kubitsa, kuzigama no kuguriza izwi nka Umwalimu SACCO.

Kwibuka30

RIB yavuze ko Abo bakozi ari Mugire Joseph, wahoze ari umuyobozi muri iyo koperative “UMWALIMU SACCO” na Nyirarukundo Liliane, bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo ibyo gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha ndetse no kunyereza umutungo w’ikigo bakoreraga.

RIB yakomeje ivuga ko aba bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dore imishahara abayobozi n'abakozi ba RIB bahembwa - Igicumbi News

Leave A Reply

Your email address will not be published.