Bugesera: Abakoresha umuhanda Mwogo-Nyamata babangamiwe nuko wangiritse.

0

Abaturage bo mu Murenge wa Mwogo bavuga ko babangamiwe n’iyangirika ry’umuhanda ubahuza n’Umurenge wa Nyamata aho bemeza ko icyo kibazo cyabangamiye kikanahagarika ingendo z’abakora ubuhinzi bw’umuceri bo mu gishanga cya Rurambi aho bibasaba kunyuza umusaruro mu wundi Murenge wa Juru kugira ngo bawugeze mu Murenge wa Mayange aho utunganyirizwa.

Umunyamakuru wa indorerwamo.com ubwo yageraga muri uwo muhanda bigaragara ko wangiritse ndetse abahakorera akazi ko gutwara abagenzi kuri moto baca amafaranga menshi bitwaje ko bigoranye kuwugendamo.

Ubusanzwe guturuka mu Murenge wa Mwogo ujya mu Murenge wa Nyamata ni 1500Frw wakoresheje moto, ariko iyo imvura yaguye igiciro cyikuba kabiri, hari n’ubwo kigerea ku 3000Frw, ariko na none ubwo hari hagikora imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri (Coaster) umugenzi yacibwaga 1000Frw cyangwa munsi yayo.

Ibi nibyo abaturage bawukoresha umunsi kuwundi bagaragaza nk’impungenge kuko Ibinyabiziga bitandukanye bihanyura byigengesereye kugira ngo bitangirika cyangwa se bikaba byakora impanuka, bikanyura ku ruhande bikatira ibyo binogo, ku buryo ababirimo nabo bagenda badatekanye kubera ko bigenda bibateragura hejuru.

Maniragaba Zakaria, ni umwe mu baturage yabwiye lndorerwamo.com ati: “Imvura yarawangije, uratubangamiye cyane, uteye nabi cyane, impanuka zawuberamo bitewe nuko umuhanda uteye nabi, nawe urabibona. Urimo imikuku myinshi kuko amazi yarawangirije hamwe no gutengagurika kwawo, bibaye ngombwa ko ukorwa byaba ari byiza cyane.”

Undi witwa Emmanuel, avuga ko ari muto mu bugari Ati: “Nta hagenewe kugendera abanyamaguru hahari, usanga tugendera mu muhanda rwagati ahagenewe ibinyabiziga, rimwe na rimwe bikaba byatugonga tukahasiga ubuzima cyangwa tugakomereka.”

Nsengimana Gratien, utwara abagenzi kuri moto ati: “Twe dukoresha uno muhanda turasaba ko wakorwa bundi bushya, ukagurwa, bityo tukajya tuwunyuramo dutekanye, byanatuma impanuka za hato na hato zigabanuka.

Yakomeje agira ati: “Urabona umuhanda warapfuye, twakwifuza ko bawukora ibisimu bikavamo, umuhanda bagasa n’abawagura, tukabona uko tujya dukatira imodoka.”

Indorerwamo.com kandi yamenye amakuru ko kubera kwangirika k’uwo muhanda, mu minsi yashize higeze kuba imodoka ya Kwasiteri yatwaraga abagenzi ariko iza kurekera aho kubatwara kubera ko nyirayo yavugaga ko ayo imutwara ayikoresha aruta kure ayo yinjiza ku bwo kuba umuhanda wangiritse, imodoka ikubita mu binogo ikagira ibyo yangirikaho byinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yabwiye lndorerwamo.com ko ibyo abaturage bagaragaza nk’impungenge batewe n’iyangirika ry’umuhanda bifite ishingiro, ko koko ari umuhanda utameze neza ariko ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye kuwitaho.

Meya Mutabazi Richard ati: “Nibyo, ni impungenge zifite ishingiro, kuko ni umuhanda utameze neza, ni umwe mu mihanda tuzi tugomba kwitaho mu Karere, turimo turashakisha ubushobozi, turashakisha ingengo y’imari, kuko turashaka kuwukora mu buryo burambye mu buryo bwa kaburimbo.”

Akomeza agira ati: “Ariko mu gihe bitarakunda tugiye kuba twiyambaje uburyo bw’umuganda n’abafatanyabikorwa n’abaturage ubwabo dufatikanye turebe ko mbere y’uko umwaka usoza twaba dukemuye byibuza ahameze nabi bikaba byasunika iminsi, byatuma imyiteguro yo gukora umuhanda mu buryo burambye usanga igendeka.”

Uyu muhanda nukorwa neza ugashyirwamo kaburimbo, uzoroshya ubuhahirane hagati y’abaturage bo mu murenge wa Mwogo n’uwa Mayange ndetse bizagabanya amafaranga abacuruzi b’umuceri bakoreshaga mu kugeza umusaruro wabo aho utunganirizwa, ikintu cyazamuraga igiciro cy’umuceri.

Ubwo perezida wa Repubulika yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yasabye abayobozi kujya bakemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse, yabibukije ko bakorera umuturage, bityo ko bagomba gukora iyo bwabaga bakabumva, yabasabye kwibanda ku mihanda ihuza abaturage bo mu mirenge itandukanye kuko ariyo yoroshya ubuhahirane bityo ibyo umuturage akeneye bikamugeraho ku giciro kitari hejuru.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ Bugesera)

Comments are closed.