Bugesera: Abaturage basabwe gukomeza kubaka Ubumwe no kwigisha urubyiruko amateka y’ukuri

10,731

Depite Mukarugwiza Anonciata yasabye abaturage bo mu Karere ka Bugesera gukomeza kubaka ubumwe ndetse asaba n’abauze kujya bigisha urubyiruko amateka nyayo y’igihugu cyacu.

Kuri uyu wa gatanu ubwo taliki ya 7 Mata 2023 u Rwanda ndetse n’isi muri rusange byibukaga imyaka 29 ishize habaye jenoside yibasiye ubwoko bw’Abatutsi bo mu Rwanda, jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, Honorable Mukarugwiza Anonciata akaba ari n’imboni y’Akarere ka Bugesera wari umushyitsi mukuru, yasabye imbaga y’abaturage bari bakoraniye mu Murenge wa Nyamata mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ko bagomba gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse asaba n’abakuze kujya bigisha abakiri bato amateka nyayo igihugu cyacu cyanyuzemo.

Honorable Annociata Mukarugwiza yagize ati:“Ubutumwa bwihariye natanga mu Karere ka Bugesera, ni ugusaba abaturage gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kwigisha urubyiruko ruriho aya mateka yaranze igihugu cyacu, kugirango azafashe n’abari inyuma bazagende babikurikira bibashe kubafasha kutazasubira inyuma ahubwo bagumye gusigasira ibimaze kugerwaho”.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rusabwa gukomeza kwigira ku mateka igihungu cyaciyemo rugakomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda ruzira ivangra iryo ariryo ryose nk’uko biri muri gahunda ya Leta, ati:”Nk’uko biri ku mirongo y’imbere y’igihugu cyacu, urubyiruko murasabwa kubakira ku byiza byagezweho, bikubakirwaho mu gusigasira ibindi byiza by’ahazaza

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu madame Umwali Angelique akaba yashimiye ingabo zahoze ari iza RPF zemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo zirengere ubuzima bw’abicwaga ndetse n’uwari umugaba mukuru wazo Perezida Paul KAGAME, avuga ko iterambere akarere ka Bugesera kamaze kugeraho rishingiye ku miyoborere myiza irangajwe imbere na politiki nziza izira ivangura iryo ariryo ryose, ati:”Harakabaho intwari, turazirikana imbaraga zakoreshejwe ngo zihagarike Jenoside y’abatutsi yo mu mwaka w’i 1994″.

Mu Karere ka Bugesera ni hamwe mu duce twashegeshwe cyane mu gihe cya jenoside, ndetse na mbere y’aho kuko hari abatutsi benshi bagiye bafubgwa, bamugazwa, abandi bakicwa babita ibyitso bya FRPR. Aka gace kandi gafatwa nka hamwe mu haguye abatutsi benshi harimo abari baragiye bahatuzwa muri bwa buryo bw’ igerageza rya jenoside, bagerageje kugenda begeranya abatutsi babashyira hamwe, hari abatutsi bagiye bakurwa mu majyepfo, abandi bagakurwa mu majyaruguru bakazanwa muri aka gace ngo bazicwe n’isazi zo mu bwoko bwa Tsetse zari ziganje muri icyo gice cy’ubugesera.

Twibutse ko ku rwego rw’igihugu, icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka byatangiriye mu mujyi wa Kigali, umuhango ukaba witabiriwe na perezida wa repubulika Paul Kagame na bamwe mu bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu gihugu.

Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi bari baturutse mu duce dutandukanye tw’ako Karere.

Hashizwe indabyo ku rwibutso

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.