Bugesera: Amazi adahagije akomeje kuba imbogamizi ku baturage

10,581

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavugako bafite ikibazo cy’amazi adahagije bigatuma biba imbogamizi mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid 19, kudakurikiza amabwiriza no kuyashyira mu bikorwa ko bishobora kubazanira ibyago byo kwandura iki cyorezo cyugarije isi ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa mu mpera 2019 ariko iki cyorezo kikaba kimaze gukwirakwira isi yose kikaba nta muti cyangwa urukingo rwari rwaboneka

Abaturarwanda basabwa gukomera ku mahame no kubahiriza hitabwaho cyane amabwiriza atangwa n’Ubuyobozi mugukumira iki cyorezo gukaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa guhana intera na mugenzi wawe.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko ibice bimwe nabimwe bikagize, kubona amazi ari ikibazo gikomeye bikababera imbogamizi mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda covid 19

Bamwe baganiriye na indorerwamo.com batangaje ko kugirango bagere aho babona amazi bakora ibirometero bajya kuvoma n’ayo babonye bayatekesha andi agakora imirimo yo murugo bayarondereza

Comments are closed.