Umumotari yitwikiye ku biro bya Polisi nyuma yaho yimwe Moto ye polisi yafashe

8,953
Kwibuka30
Moto kuri ubu ntizemerewe gutwara abagenzi kubera kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus

Umumotari w’imyaka 29 wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.

Moto ya Hussein Walugembe yafashwe ku wa mbere mu karere ka Masaka kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuri kilometero hafi 134 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, leta ya Uganda yabujije za moto – zizwi cyane hano ku izina rya ‘boda boda’ – gutwara abagenzi.

Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.

Polisi ya Uganda ivuga ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.

Ejo ku wa kane, yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, nuko aritwika akoresheje imyambi yo mu kibiriti na ‘essence’ (petrol) yahishe mu gacupa k’amazi.

Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.

Kwibuka30

Umupolisi wari uri kumwe na we yarakomeretse byoroheje ndetse impapuro nyinshi na za mudasobwa birashya.

Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.

Nyuma y’uko kwitwika, Paul Kangave, umukuru wa polisi muri ako karere, yavuze ko iperereza ryatangiye ku bapolisi bose bakora mu muhanda.

Yavuze ko itsinda rya polisi ryita ku myitwarire ya kinyamwuga rizagenzura ibirego byuko abapolisi baka ruswa ku binyabiziga byafashwe byarenze ku ngamba zo kurwanya coronavirus.

Gutwara abagenzi kuri moto ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshejeho urubyiruko rubarirwa mu bihumbi muri Uganda, benshi muri bo kuri ubu batagikora.

Mu kwezi kwa gatanu, leta ya Uganda yatangiye kudohora ingamba zo kurwanya coronavirus, ariko igumishaho izijyanye na za moto.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa gatandatu, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko moto zishobora kurushaho gukwirakwiza coronavirus ziramutse zemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe.

Kugeza ubu, muri Uganda hamaze kwemezwa abantu 911 banduye coronavirus, muri bo 849 barayikize ndetse nta muntu n’umwe irica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Benshi muri abo banduye batangajwe ko ari abashoferi b’amakamyo bakora ingendo ndende ndetse n’abagiye bahura na bo.

Moto kuri ubu ntizemerewe gutwara abagenzi kubera kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus
Leave A Reply

Your email address will not be published.