Bugesera: Ba Gitifu bahawe amahugurwa azabafasha mu kwigisha abaturage ku isuku n’isukura.

1,462
Kwibuka30

Ku bufatanye bw’umuryango utari uwa Leta mu mushinga wita ku bikorwa by’amazi isuku n’isukura “WaterAid”, ufatanyije n’umuryango nyarwanda w’urubyiruko uharanira kwimakaza ibikorwa by’amazi isuku n’isukura no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, (RYWP) bahaye amahugurwa abayobozi b’Utugari bose bo mu Karere ka Bugesera ajyanye no kubigisha uburyo bashishikariza abaturage bayobora ibikorwa by’isuku n’isukura.

Nishimwe Ritha, umukozi ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura muri Rwanda Young water professionals

Ni amahugurwa bahawe muri uku kwezi kwa Werurwe 2024, abongerera ubushobozi ndetse no gusobanukirwa neza uko bashishikariza abaturage bayobora ibikorwa by’isuku n’isukura, no kubigisha kumenya guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no kunoza neza ihame ry’uburinganire muri ibyo bikorwa by’amazi isuku n’isukura.

Nishimwe Ritha, ushinzwe ibikorwa by’amazi isuku n’isukura muri Rwanda Young Water Professionals, agaragaza ko ari ngombwa gukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kwigisha abaturage ihame ry’uburinganire muri ibyo bikorwa by’amazi isuku n’isukura.

Kwibuka30

Ati:“Ni ngombwa ko tuvugana n’abayobozi kugira ngo tubigishe ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo mu igenamigambi ryabo ndetse no mu byo biyemeje bongereho ibikorwa bibafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kandi bakita ku byo abagabo n’abagore bakeneye mu bikorwa by’amazi isuku n’isukura; harimo ubufatanye bwa bombi muri ibi bikorwa.”

Bamurange Appolinarie, umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera

Bamurange Appolinarie, umukozi w’Akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko Kuba Abayobozi b’inzego z’ibanze barahawe amahugurwa bizafasha umuryango gufatanya mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

Ati: “Twumvise ko turamutse duhujije imbaraga zacu muri buri nshingano zacu, twasanze umuryango ushobora kugira ubuzima bwiza mu Isuku n’isukura ndetse no kurengera ibidukikije kuko hariho ubwo bw’uzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.”

Umuryango WaterAid  usanzwe ari umufatanya bikorwa w’Akarere ka Bugesera mu kugafasha kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura bigera kuri bose bijyanye n’intego z’iterambere rirambye.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan, umunyamakuru wa Indorerwamo.com/Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.