Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea yatandukanye n’umugore we nyuma yo kuvumbura ko abana bari bafitanye atari abe

703

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea yasabye gatanya – nyuma y’aho ibizamini bya ADN byerekanye ko abana babiri yitaga ko yabyaranye n’uwahoze ari umugore we atari abe ahubwo yamuciye inyuma akababyarana n’undi.

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati Geremi, ufite imyaka 45, yavuze ko impanga yari azi ko yabyaranye n’uwari umugore we zavutse nyuma y’uko amuciye inyuma.

Inyandiko z’urukiko mu gihugu cye cya Kameruni zivuga ko uyu mugore “yangije ubwumvikane” ku ishyingiranwa ryabo “bitewe n’imyitwarire ye mibi”.

Bavuga kandi ko uyu mugore afite“ibinyoma byisubiramo”, bakongeraho ko nta bana bavutse mu mubano we na Geremi.

Uyu mugore yavuze ko kuvuga ko impanga zavutse muri Kamena 2008 – imyaka ine mbere yuko bashyingiranwa – ari ize n’uyu mukinnyi, aribyo byatumye bashyingirwa.

Bati: “Ariko kuvumbura ko abana bakomoka ku mukunzi we wambere byangije ubwumvikane bw’abashakanye.

Byamuteye ihungabana ryinshi.”

Yavuze kandi ko umugore we yamwangije mu mutwe.

Uyu mukinnyi wo muri Kameruni, Geremi yakinnye imikino 109 muri Chelsea hagati ya 2003 na 2007, atsinda ibitego bine.

Geremi yakiniye na Real Madrid hagati ya 1999 na 2003.Yatwaye La Liga na Champions League kabiri.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.