Uburusiya bwashyizeho ibirego ku bagabo bane bacyekwaho kugaba igitero mu gitaramo i Moscow

381
Kwibuka30

Uburusiya bwashyiriyeho ibirego abagabo bane buvuga ko bagabye igitero mu nyubako iberamo ibitaramo mu murwa mukuru Moscow, cyiciwemo abantu nibura 137.

Batatu binjiye mu rukiko i Moscow bunamishijwe, mu gihe uwa kane we yari ari mu igare ry’abamugaye. Bose barezwe gukora igikorwa cy’iterabwoba.

Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu, cyangwa IS, wigambye ko ari wo wagabye icyo gitero cyo ku wa gatanu mu nyubako ya Crocus City Hall, ndetse utangaza videwo y’icyo gitero.

Abategetsi b’Uburusiya bavuze, nta kimenyetso bagaragaza, ko Ukraine yabigizemo uruhare. Ukraine ivuga ko ibyo “bitumvikana”.

Uko ari bane, batangajwe ko ari Dalerdzhon Mirzoyev, Saidakrami Murodali Rachabalizoda, Shamsidin Fariduni na Muhammadsobir Fayzov.

Bose bigaragara ko bakubiswe – za videwo zo guhatwa ibibazo mu buryo burimo ubugome bisa nkaho zatangajwe n’inzego z’ubutasi z’Uburusiya, ndetse amakuru avuga ko nibura umwe muri abo bagabo yakubitishijwe amashanyarazi.

Videwo yagaragaje batatu muri abo bagabo bagendeshwa ku maguru n’abapolisi bipfutse mu maso, babinjiza mu rukiko rw’akarere rwa Basmanny rwo mu murwa mukuru w’Uburusiya. Bose bagaragaye bafite ibikomere.

Amaso y’abagabo urukiko rwatangaje ko ari Mirzoyev na Rachabalizoda yari yabaye umukara, ndetse ugutwi kwa Rachabalizoda kwari gupfutse cyane – amakuru avuga ko kwakaswe igice ubwo yatabwagwa muri yombi.

Mirzoyev we yagaragaye apfukishijwe ishashi ya plastike icitse, izengurukijwe mu ijosi.

Mu maso h’umugabo watangajwe ko ari Fariduni hari habyimbye cyane, mu gihe umugabo watangajwe ko ari Fayzov yagaragaye nk’uwataye ubwenge ubwo yajyanwaga mu rukiko ari mu igare ry’abamugaye yambaye ikanzu yorohereye yo mu bitaro.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko yagaragaye ijisho rimwe riburamo.

Mu gihe bamaze mu rukiko, bose bari bashyizwe mu cyumba cy’ibirahure gituma baboneka, barinzwe n’abapolisi bipfutse mu maso.

Itangazo ry’urukiko ryatangajwe ku rubuga Telegram ryavuze ko Mirzoyev ari umuturage wa Tajikistan ndetse ko “yemeye icyaha cyose”. Iryo tangazo ryavuze ko Rachabalizoda na we “yemeye icyaha”.

Urukiko rwongeyeho ko uko ari bane bagiye kuba bafunzwe kugeza nibura ku itariki ya 22 Gicurasi (5) uyu mwaka, mbere yuko urubanza rwabo rutangira.

Abagabo batangajwe ko ari Shamsidin Fariduni (ibumoso) na Muhammadsobir Fayzov

Abo bagabo batawe muri yombi hashize amasaha abagabo bane bitwaje imbunda biraye mu nyubako ya Crocus City Hall ku wa gatanu nijoro, mu mujyi wa Krasnogorsk, mu majyaruguru yo mu nkengero za Moscow, nuko batangira kurasa kuri bamwe mu bantu bagereranywa ko bagera ku 6,000 bari bitabiriye igitaramo cyo mu njyana ya roke (rock). Abateye banatwitse iyo nyubako, bituma igisenge cyayo gihirima.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko abantu 137 biciwe muri icyo gitero, naho abandi barenga 100 barakomereka.

Kwibuka30

IS yigambye kugaba icyo gitero nyuma y’amasaha kibaye, ivuga ko cyakozwe n’ishami rizwi nka Leta ya Kisilamu muri Khorasan, cyangwa IS-K.

Nyuma yaho yatangaje videwo iteye ubwoba igaragaza abo bateye barasa mu mbaga y’abantu bari bari imbere muri iyo nyubako yaberagamo igitaramo. BBC yagenzuye iyo videwo isanga ari umwimerere.

Ariko nta mutegetsi w’Uburusiya wemeye ibyo, ahubwo Uburusiya bwumvikanishije – nka kimenyetso bugaragaza – ko abateye bafashijwe na Ukraine ndetse ko batawe muri yombi mu karere ka Bryansk ubwo bari barimo kwitegura kwambuka umupaka.

Ku cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahakanye ibyo Ukraine ishinjwa, ndetse ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwavuze ko “bitumvikana” kumvikanisha ko abo bagabo bari barimo kugerageza kwambuka umupaka wuzuyemo ibisasu, wuzuyemo abasirikare b’Uburusiya babarirwa mu bihumbi amagana, ngo bagerageza kugera ahantu hatekanye.

Adrienne Watson, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika, yavuze ko IS ari yo “yonyine yakoze iki gitero. Nta ruhare na rumwe Ukraine yabigizemo”.

Abandi bantu barindwi batawe muri yombi mu Burusiya bacyekwaho gufasha muri icyo gitero.

Uburusiya bugambiriwe na IS

Muri uku kwezi, Amerika yari yaburiye Uburusiya ko hashobora kuba igitero kinini mu Burusiya, nuko isohora itangazo ryo kuburira abaturage bayo baba muri icyo gihugu.

Iyo mpuruza yirengagijwe n’ibiro bya perezida w’Uburusiya, bizwi nka Kremlin, bivuga ko ari icengezamatwara no kugerageza kwivanga mu matora ya perezida y’uburusiya.

Nyuma y’icyo gitero, Amerika yavuze ko nta mpamvu ifite yatuma ishidikanya ku byavuzwe n’umutwe wa IS.

Ntibwaba ari ubwa mbere IS n’inshuti zayo bagabye igitero mu Burusiya cyangwa ku nyungu (ku bikorwa) zabwo mu mahanga.

Uwo mutwe wigambye ko ari wo wahanuye indege y’Uburusiya hejuru ya Misiri mu mwaka wa 2015, yari irimo abantu 224, biganjemo Abarusiya. Nta n’umwe warokotse. Wanigambye kugaba igitero cy’igisasu kuri gariyamoshi igendera munsi y’ubutaka mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya mu mwaka wa 2017, cyishe abantu 15.

Abasesenguzi bamwe ku mutekano bavuga ko uyu mutwe ufata Uburusiya nk’ahantu h’ibanze ugambiriye kugaba ibitero kubera impamvu zitandukanye.

Izo zirimo nk’uruhare rw’Uburusiya mu gusenya icyicaro cy’ubutegetsi bwa IS muri Syria, ubwo bwari burimo kurengera ubutegetsi bwa Perezida wa Syria Bashar al-Assad, intambara ebyiri z’ubugome z’Uburusiya muri Chechnya, yiganjemo abayisilamu, zo mu mwaka wa 1994 kugeza mu 2009, ndetse no kuba Uburusiya bwarateye Afghanistan, mu gihe Uburusiya bwari ku butegetsi bw’Ubumwe bw’Abasoviyeti.

IS-K ahanini ikorera muri Afghanistan no mu bice bimwe by’Aziya yo hagati, ndetse izina ryayo rishingiye ku izina rya kera ry’ako karere.

Iryo shami ni ryo rya mbere rifite ubushobozi bwinshi kandi rikora cyane mu mashami yose ya IS, kandi ni ryo ryagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyiciwemo abantu ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, mu gihe abasirikare b’Amerika bavaga muri icyo gihugu mu kajagari muri Kanama (8) mu mwaka wa 2021.

Mu butumwa bwaryo bw’icengezamatwara, iryo shami rikunze kunenga Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

(Src: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.