Mu isanzure havumbuwe umurongo wa radiyo utari uzwi.

5,165
Kwibuka30

Umurongo mushya wa radiyo utari uzwi waje kuvumburwa mu kirere, mu gace ka Tucanae rwagati mu isanzure.

Abashakashatsi bo mu kigo cy’ubushakashatsi kiri muri kaminuza ya Curtin muri Australia cyitwa ICRAR mu magambo arambuye mu rurimi rw’icyongereza bikaba bisobanuye  International Centre for Radio Astronomy Research, bagaragaje amashusho y’ubu bushakashatsi bakoze, bagaragaza umurongo mushya wa radiyo wabonetse mu isanzure, uturutse ku itsinda ry’inyenyeri ryo mu myaka ya kera.

Kwibuka30

Umwe mu bahanga mu bijyanye n’isanzure muri icyo kigo Dr. Arash Bahramian yasobanuye ko iryo tsinda ari irya kera cyane, ndetse riboneka mu isanzure rya Milky Way ari naryo iyi si dutuye iriho. Yakomeje agira ati”Riba rigizwe n’ibinyacumi by’amamaliyoni y’inyenyeri ari hamwe agakora akantu kameze nk’umupira.”

Nyuma yo kumara amasaha 450 bakora kuri ubu bushakashatsi, bagaragaje ko uyu murongo waba warabayeho guhera mu myaka y’1700. Iyi mirongo iboneka mu isanzure, ifasha abashakashatsi mu kumenya uko inyenyeri ziturika n’uko zongera kwihuza mu isanzure.

Leave A Reply

Your email address will not be published.